Young Grace yasubiye mu bucuruzi bw’imyenda, aho yashyize ku isoko iya siporo yise ‘YG’ ndetse n’imikenyero yitiriye umwana we ‘Amata’.
Ibi Young Grace yatangarije umunyakuru wa AHUPA RADIO ko nubwo yari amaze iminsi atangiye gusangiza abamukurikira amafoto y’imyenda yamaze gushyira ku isoko.
Ati “Nibyo hari imyenda ngiye gushyira ku isoko, harimo imishanana myiza nise ‘Amata’, hari imyenda ya siporo nitiriye ‘YG’ ndetse nzanasubiza ku isoko imyenda y’imbere yitwa Young Grace.”
Uyu muraperi yatangiye gutekereza ubucuruzi bw’imyenda mu 2016 ubwo yashyiraga ku isoko imyenda y’imbere yaba iy’abagabo n’abagore yamwitiriwe.
Icyakora uko imyaka yagiye yigira imbere niko ubucuruzi bw’imyenda y’imbere ya Young Grace bwagendaga biguruntege. Yavuze ko muri iyi minsi nabwo agiye kongera kububyutsa.
Young Grace uri mu myiteguro yo gufungura iduka ry’imyenda ye, yavuze ko abayifuza bamuhamagara cyangwa bakamwandikira ku mbuga nkoranyambaga akabagezaho iyo bashimye.
Ati “Hari imirimo ya nyuma ndimo yo kureba niba nafungura iduka ry’imyenda yanjye, mu minsi mike iri imbere muramenya aho dukorera. Gusa magingo aya abifuza imyenda yanjye birabasaba kunyandikira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bakampamagara tukavugana kuko imyinshi nubundi irahari.”
Young Grace ni umwe mu bahanzikazi batinyutse injyana ya Hip Hop, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Like a boy’, Ataha he, Hip hop, n’izindi nyinshi.
Uyu muraperi yavuze ko yari amaze igihe ari mu mushinga wo gutangiza ubu bucuruzi bityo ko ariyo mpamvu abantu bamaze igihe batamwumva mu muziki, ahamya ko mu gihe azaba amaze gushyira ku ruhande ibijyanye n’uyu mushinga azongera gusohora indirimbo kuko azifite nyinshi.
Ati “Indirimbo ndazifite, urebye muri studio zirimo nyinshi ikibura ni ukuzisohora. Rero ntegereje kubanza gushyira ku ruhande ibijyanye n’ubu bucuruzi ubundi nkongera guha umuziki abakunzi banjye.”