Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky yemereye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kwigarurira ibigo by’ingufu z’amashanyarazi bya Ukraine kugirango abicungire umutekano
Volodymyr Zelensky avuga ko Ukraine yiteguye gushyigikira icyifuzo cy’Amerika cyo guhagarika ibitero by’u Burusiya ku ngufu z’amashanyarazi nyuma y’ikiganiro yagiranye na mugenzi we wa Amerika Donald Trump ku murongo wa telefone.Ni ikiganiro bagiranye kuwa 19 werurwe 2025.
Nyuma yo kuvugana, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yahamagaye Zelenskyy bagirana ibiganiro byiza cyane bigamije amahoro.
Kuvugana hagati y’aba bombi bije nyuma y’uko Trump aherutse kuvugana na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, amwemerera ko abaye ahagaritse kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu ariko atazatanga agahenge k’iminsi 30.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Zelensky yashimiye ikiganiro yagiranye na Trump kuko kinyuze mu mucyo kandi yizeye ko amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka abifashijwemo na Amerika.
Zelensky yavuze ko ibyo bizabaho kugira ngo intambara ihagarare asaba ko hakongera gukorwa izindi nama mu minsi iri imbere babifashijwemo n’abahuza mu biganiro.
Kuri uyu wa 19 werurwe 2025 Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Moscou yatanze abasirikare 175 n’abandi bakomerekeye ku rugamba n’imfungwa z’intambara nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo guhagarika intambara.