Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe ya Wazalendo.
M23 yinjiye muri uyu mujyi nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda kuri uyu wa 19 Werurwe 2025. Ingabo za RDC zawurindaga zahunze zigana mu cyerekezo cya Kisangani, mu ntara ya Tshopo.
Imirwano yabaye nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC rigabye ibitero ku birindiro bya M23 biri mu bice yari iherutse gufata muri Walikale, birimo Mpofu na Kibua, byatumye isubira inyuma.
Imirwano muri Walikale yatangiye mu ntangiriro ya Werurwe nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu burengerazuba bwa teritwari ya Masisi.
Ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Nyabiondo na Kashebere, tariki ya 13 Werurwe sosiyete Alphamin y’Abanyamerika n’Abanya-Canada yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti mu birombe bya Bisie.
Bisie ivamo 4% cy’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3187 z’aya mabuye y’agaciro.