SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye
Imyidagaduro

Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/20 at 12:53 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukomeza gukwirakwiza amashusho y’umugore wa Danny Nanone, Moreen, aho akomeza kugaragaza ikibazo cy’indezo nk’icyitarakemuka.

Iki kibazo cy’indezo cyongeye kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umwaka urenga urukiko rutegetse Danny Nanone kujya atanga indezo y’abana yabyaranye na Moreen.

Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga rwa X, umuturage ukoresha izina Sir Byukavuba yasangije amashusho ya Moreen yo mu mwaka wa 2024, aho avuga ko RIB itigeze imukemurira ikibazo uko bikwiye.

Uyu yongeyeho amagambo agira ati: “Bagabo barabona ni Danny Nanone. Uburyo uyu mugore yirirwa asiragizwa muri media no kuri RIB kubera ko adahabwa indezo n’uwo babyaranye. RIB irenganya abantu.”

Yakomeje avuga ko hari ibindi bibazo bikomeye, nko kuba hari umuntu waburiwe irengero imyaka ibiri, ariko bititabwaho uko bikwiye.

Mu gusubiza kuri ubu butumwa, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko ikibazo cy’indezo cya Danny Nanone na Moreen cyamaze gukemura asaba abantu kutakigarura kenshi ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Waramutse, ko nawe umugaruye muri social media? Icyiganiro yavugiyemo ibi cyakozwe mu Ukwakira 2024. Ikindi, impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha ahahenge  ko kutabahoza muri social media. Bafite abana bato  bakeneye kurindwa.”

Ibi bije mu gihe hakomeje kwibazwa uko ikibazo cy’indezo cyakemuka burundu, ku buryo ababyeyi bose bafite inshingano zo kurera abana babyaye batabanje guhatirwa n’amategeko.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 20, 2025 March 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda

December 21, 2023
Ikoranabuhanga

Skol na Orion BBC biyemeje gutera ibiti 6000 mu bukangurambaga bwa OneShootOneTree

January 11, 2024
Ubukungu

Jali Investment yamuritse imodoka 20 nshya zigiye kuyifasha mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali

October 13, 2023
Imyidagaduro

Burna Boy yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika uzaririmba muri Grammy Awards 2024

January 22, 2024
Imyidagaduro

Kendrik Lamal yageze i Kigali ahishwe mu buryo bukomeye

December 5, 2023
Imyidagaduro

Umusizi Rumaga yikuye muri Rwanda performing Arts Festival

February 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?