SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bayingana Innocent wari ‘General Manager wa AS Kigali yahagaritswe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Bayingana Innocent wari ‘General Manager wa AS Kigali yahagaritswe
Andi makuru

Bayingana Innocent wari ‘General Manager wa AS Kigali yahagaritswe

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/03/20 at 2:17 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahagaritse uwari ‘General Manager’ wayo, Bayingana Innocent ku mirimo ye nyuma y’uko amasezerano ye y’akazi yarangiye.

Iyi kipe y’umujyi wa Kigali yandikiye ibaruwa Bayingana Innocent imumenyesha ibyo kumuhagarika ku munsi w’ejo.

Muri iyi baruwa AS Kigali ivuga ko “Dushingiye ku masezerano y’akazi wari usanzwe ufitenye na AS Kigali yo kuwa 02/03/2023 ku mwanya wa “General Manager” w’Ikipe ya AS Kigali.

Tumaze kubona ko ayo masezerano yarangiye kuva ku itariki ya 03/03/2025 nk’uko bigaragara mu ngingo ya mbere y’ayo masezerano. Tukwandikiye iyi baruwa tukumenyesha ko amasezerano y’akazi twari dufitanye yarangiye kuva ku itariki ya 03/03/2025″ .

Ikomeza ivuga nkuko biteganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, Bayingana Innocent atakiri ‘General Manager’ wa AS Kigali ndetse ko asabwa kuzatanga raporo.

Yagize ati ” Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28 (1) y’ltegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, amasezerano y’akazi afite igihe kizwi arangira iyo igihe cyayo kirangiye. 

Kubera iyo mpamvu turakumenyesha ko kuva iyi tariki ubonye ibaruwa, utagifite inshingano mu ikipe nka “General Manager” kandi turagusaba gukora raporo y’ibikorwa ndetse no kumurikira Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali ibikoresho byose wari ufite, mu gihe ubuyobozi bukiri kureba niba amasezerano wari ufite ashobora kongerwa”.

AS Kigali yavuze ko yiteguye kuzamuha umushara w’iminsi yakoze nyuma y’igihe amasezerano ye yarangiye ndetse inamushimira umusaruro yatanze mu gihe bakoranye.

Ati: “Turakumenyesha kandi ko AS KIGALI yiteguyo kuguha umushahara wiminsi wakoze nyuma yitariki ya 02/03/2025, umaze gushyira mu bikorwa ibyo tugusaba mu gika kibanziriza iki.

Turagushimira umusaruro wawe mwiza n’ubwitange wagaragaje mu gihe wakoreraga ikigo cyacu. Tukwifuriza ibyiza mu bikorwa byawe by’ubuzima bwakazi mu gihe kizaza”.

Bayingana Innocent waje kuri uyu mwanya muri 2020, asezerewe nyuma y’ibyavuzwe byo kwitsindisha ku mukino iyi kipe yahuriyemo na Rayon Sports ku munsi wa 21 wa Shampiyona.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Muhire Jimmy March 20, 2025 March 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Stade Amahoro izakinirwaho imikino 2 gusa ya shampiyona 2024 2025

July 9, 2024
Andi makuruImyidagaduroThe Escapist

Karisimbi Event yahembye ibigo 22 byahize ibindi muri Service Excellence Awards 2024 (Amafoto)

November 24, 2024
Kwamamaza

Kigali Tents ikomeje kuza kw’isonga mu gukora amahema meza mu Rwanda

January 22, 2024
Imikino

Rayon Sport yahagaritse umunyezamu Bonheur kubera imyitwarire Mibi mu kibuga

May 5, 2023
Imikino

Nyuma yo kunyagirwa 5-1 na Young Africans Robertinho yatandukanye na Simba SC

November 7, 2023
Imyidagaduro

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

May 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?