Umuvugizi w’ Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Oria K. Vande Weghe yatangaje ko Burkina Faso na Niger byikuye muri uyu muryango, nyuma y’igihe cyari gishize warafashe icyemezo cyo guhagarika ibi bihugu byombi by’agateganyo.
Ibi Oria K. Vande Weghe yabitangaje ku wa 17 Werurwe 2025, ubwo yaganiraga na TV5 Monde.
Weghe yavuze ko Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger, Laouali Labo, yandikiye Ambasaderi w’u Bufaransa muri iki gihugu ibaruwa imumenyesha ko igihugu cye cyikuye mu muryango wa OIF, na we ahita abimenyesha uyu muryango.
Weghe yavuze ko uyu ari umwanzuro ubabaje ariko bagomba kuwubaha kuko ikibazo gihari kibarenze, gusa ashimangira ko uyu muryango uzaguma gushyigikira abaturage ba Niger no kubaba hafi.
Niger yahagaritswe mu Muryango wa OIF nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, Mohamad Bazoum, ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare mu 2023.
OIF yasabye abo basirikare kurekura Bazoum n’umuryango we ndetse bakava ku butegetsi ariko ntibyakorwa, ibyatumye iki gihugu kiba gihagaritswe muri uyu muryango.
Weigh yakomeje avuga ko na Burkina Faso yavuye muri uyu muryango ndetse ko na Mali ishobora gukurikira.
Ati “Cyane rwose abantu bashobora kwitega ko na Mali ikurikira, gusa kugeza ubu ntacyo Mali irakora.”
Ibi bihugu byose byakolonijwe n’u Bufaransa ndetse bikoresha ururimi rw’Igifaransa cyane. Bihuriye kandi ku kuba biyoborwa n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, ibyatumye bihagarikwa muri OIF by’agateganyo.