SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani
Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/17 at 10:18 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 Umuhanzi w’umunya-Nigeria ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema yagarutse ku byamuvuzweho byo kuba yaba asenga satani ndetse akaba ananywa amaraso y’abantu.

Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, Rema yavuze ko bimubabaza kubona hari abafana be bagenda bamuvaho kubera ibihuha by’uko yaba akorana n’Illuminati, asenga Satani cyangwa se anywa amaraso.

Mu magambo ye yuzuye agahinda, Rema yagize ati: “Hari inkuru z’ibinyoma zimvugwaho ko ndi muri Illuminati, ko nsenga Satani ndetse nywa n’amaraso. Ibi bituma mbura bamwe mu bafana banjye bagira ukwemera guke, bagahita bizera ibyo bumvise batabanje gukemanga.”

Rema yavuze ko urunigi akunze kwambara rufite agaciro gakomeye kuri we kuko arushimira se na musaza we bitabye Imana.

Ati: “Hari ibihe bikomeye nagiye nshamo mu buzima, byahinduye ubuzima bwanjye. Rero, uru runigi nambara buri gihe kuko sinshaka kwibagirwa aho navuye. Nubwo nabona ibishimisha cyangwa nkabaho nk’icyamamare, buri gihe nzirikana ibihe bikomeye nanyuzemo kuko hari abantu benshi babyibagirwa.”

Uyu muhanzi yanagarutse ku bibazo byugarije igihugu cye, avuga ko abanya-Nigeria benshi batakaza icyizere cy’ejo hazaza ndetse bamwe bagacika intege.

Rema yahishuye ko nubwo ibihuha bimugiraho ingaruka, azakomeza guharanira gutanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki wa Afrobeats no gukomeza guhagararira umuco wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul March 17, 2025 March 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

El Classico Beach yateguriye abanyabirori igitaramo gisoza icyumweru neza yise Week ends Vybes

June 8, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka29: Senderi Hit yasohoye indirimbo yageneye abarokotse bo Murenge wa Kabagari

April 7, 2023
Imikino

Djihadi Bizimana yabonye ikipe muri Israël

July 5, 2023
Utuntu n'utundi

Perezida Félix Tshisekedi yayoboye inama Nkuru y’umutekano igitaraganya kubera M23

February 6, 2024
Imyidagaduro

Kidum, B2C na Confy bahuye n’abafana babo mu kabyiniro ka Riders Lounge  (Amafoto)

February 24, 2023
Imyidagaduro

European Street Fair 2023 izitabirwa n’Abahanzi Riderman, Kivumbi King, B-Threy na Bwiza

May 31, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?