Abantu 59 ni bo bari kubarurwa ko bapfuye abandi barenga 150 bakomeretswa n’inkongi y’umuriro yibasiye akabyiniro ka ‘Pulse’ kari i Kocani mu bilometero 100 uvuye mu Murwa Mukuru Skopje muri Repubulika ya Macedonia y’Amajyaruguru.
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Panche Toshkovski, yavuze ko nibura 59 ari bo babaruwe ko bapfuye mu gihe hatanzwe impapuro zo guta muri yombi bane bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’iyo nkongi.
Akabyiniro ka Pulse kahiye mu ijoro ubwo abantu bari bizihiwe mu gitaramo cy’itsinda ‘DNK’ ryari ku rubyiniro ribasusurutsa.
Amashusho yakwirakwiriye yerekanye abantu batangira kurasa ibishashi ku rubyiniro bijya bikoreshwa mu gihe cy’ibitaramo bikimara kuba byinshi byadukira igisenge bitewe n’uko cyari cyubatse mu buryo bworoshye umwotsi wuzura hose ndetse hatangira gushya.
Ikinyamakuru Sloboden Pecat cyo muri iki gihugu cyatangaje ko Guverinoma iteganya gushyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi cyo kuzirikana abahasize ubuzima ndetse hagakorwa ubugenzuzi ku nzu zose zikorerwamo ibirori na za resitora.
Minisitiri w’Intebe Hristijan Mickoski, yanditse ku rubuga rwa Facebook ko ari inkuru ibabaje ku gihugu, imiryango n’inshuti, kuba ubuzima bw’urubyiruko bwahatikiriye.
Nubwo ngo bikigoye kumenya umwirondoro w’abahasize ubuzima, Hristijan yahamagariye inzego zose zirimo iz’ubuzima gufasha abakomeretse ndetse hagafatwa ingamba zo gufasha imiryango y’abagize ibyago.