SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abadipolomate b’ababiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abadipolomate b’ababiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda
Andi makuru

Abadipolomate b’ababiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/03/17 at 11:51 AM
Wakibi Geoffrey
Share
1 Min Read
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruvuga ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.

Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma n’uburyarya kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.

Iri tangazo rinavuga ko “Abadipolomate bose b’u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48”, ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n’inyubako z’u Bubiligi biri mu Rwanda.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey March 17, 2025 March 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ikoranabuhanga

Umuvugizi wa RIB yaburiye abakoresha Urubuga rwa Whatsapp

June 5, 2024
Imyidagaduro

Igitaramo cya Tems cyari gitegerejwe na benshi cyasubitswe

January 30, 2025
Iyobokamana

Umuramyi Emmy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise Nisanzeyo (Video )

May 20, 2024
Andi makuru

Yolande Makolo yasubije ibyavuzwe na Tshisekedi ku mpfu z’abanyecongo

April 1, 2025
Iyobokamana

Icyumweru cyahariwe Abaskuti mu Rwanda cyasojwe aho urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibirushuka

February 26, 2024
Andi makuru

Maj Gen Joseph Nzabamwita yatanze ibyangombwa byo guhagararira u Rwanda mu Burusiya

April 23, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?