SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Ira yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Ira yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame
Imyidagaduro

Dj Ira yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/16 at 6:27 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuvangamiziki umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye nka “DJ Ira”, asaba ababishinzwe kubikurikirana.

Ni kuri icyi Cyumweru, ku wa 16 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Kigali mu nzu ya BK Arena ubwo yahahuriga n’abarenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kwegera abaturage.

Ni gahunda y’Umukuru w’Igihugu yari ibaye bwa mbere nyuma y’Amatora ya Perezida yabaye mu mwaka washize.

Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo nibwo DJ Ira yahagurutse ashimira Perezida Kagame ko abana b’abanyamahanga bahabwa amahirwe nk’undi mwana wese ndetse abakobwa bahabwa amahirwe nk’abahungu.

Ati “Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe. Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha.”

Uyu umenyerewe mu gucuranga imiziki mu birori bigiye bitandukanye yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati ” Ikifuzo cyanjye kwari ukabasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’umunyarwandakazi nk’ibera uwawe.”

Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza yavuze ko abimwereye.

Ati” Ababishizwe hano babyumvise? Mu bubasha ndabikwemereye ahasigaye bikurikiranwe. Ibisigaye ni ukubikirikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa nakubwira iki?”

– Advertisement –

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nka Dj Bisosso akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 16, 2025 March 16, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

May 25, 2025
Imyidagaduro

Abaramyi Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire na Tonzi bakebuye abakirangwa n’inzangano

April 13, 2024
Andi makuru

Perezida Alexander Lukashenko yemeje ko Yevgeny Prigozhinari ari mu Burusiya

July 6, 2023
Imyidagaduro

Bwiza ,Niyo Bosco ,Amag G ,Khalfan bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe All Night Star .

January 22, 2024
Imyidagaduro

Abaraperi Nyarwanda mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Kendrik Lamar

December 6, 2023
Andi makuru

Indege ya Kenya Airways yasubijwe ku kibuga igitaraganya hikanzwe amarozi

April 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?