Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryitandukanyije n’abateguye igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gukusanya Inkunga izahabwa iri shami mu rwego rwo gufasha abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ariko gifite na gahunda yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi w’Umunye-Congo, Maître Gims usanzwe uzwi ho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yasobanuye ko basabye abateguye iki gitaramo kugihagarika kuko tariki 7 Mata kizabera, ihura n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe abateguye iki gitaramo batiteguye guhindura itariki, bitandukanyije nabo ndetse kandi batazakira inkunga yabo kuko bizafatwa nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Maître Gims mu bihe bitandukanye yakunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame ndetse bikaba bivugwa ko yateguye iki gitaramo tariki 7 Mata, agamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.