SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: M23 yageneye ubutumwa Leta ya RDC nyuma yo kuva kw’izima ikemera ibiganiro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > M23 yageneye ubutumwa Leta ya RDC nyuma yo kuva kw’izima ikemera ibiganiro
Andi makuru

M23 yageneye ubutumwa Leta ya RDC nyuma yo kuva kw’izima ikemera ibiganiro

Ahupa Radio
Last updated: 2025/03/13 at 9:13 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

 

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 buravuga ko ibiganiro byashyizwe bikemerwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakomeje kuvugwa kenshi n’uyu mutwe ko ari yo nzira yonyine yavamo umuti w’ibibazo bihari, kandi ko wari wariyemeje kuzana Tshisekedi ku meza y’ibiganiro ku bushake cyangwa ku mbaraga.

 Ni nyuma yuko Guverinoma ya Angola isanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, itangaje ko Perezida João Lourenço azatangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Congo burangajwe imbere n’Umukuru w’iki Gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yari yarabanje kuvuga inshuro nyinshi ko Guverinoma y’iki Gihugu idateze kujya mu biganiro biyihuza n’uyu mutwe.

Uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa bagenzi babo bakomeje kwicwa umusubirizo n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’imitwe inyuranye irimo uw’abajenoside wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wakunze kuvuga ko udateze kurambika hasi intwaro igihe cyose Congo itemeye ko bagirana ibiganiro, kandi ikubahiriza ibyo uyu mutwe (M23) usaba.

Nyuma yuko Angola itangaje ko noneho ibi biganiro bigiye kuba, Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ibi babivuze kenshi, ariko ubutegetsi bwa Congo bugakomeza kubitera umugongo.

Yifashishije ubutumwa yatanze muri Mutarama uyu mwaka wa 2025, yavuze ko “Twarabivuze, twarabikoze”, aho agaragaza ko inzira z’amasasu zari zashyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Congo zitashoboraga kuvamo umuti.

Muri ubu butumwa yari yatanze muri Mutarama akaba yongeye kubugarukaho, Betrand Bisimwa yagize ati “Twiyemeje gutsinda inzira za gisirikare za Tshisekedi, no kumuzana ku bushake cyangwa ku mbaraga ku meza y’ibiganiro, ari na yo nzira yonyine ya gisivile ishobora gushyira ku murongo ibibazo bimaze ibinyacumi by’imyaka.”

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, Tina Salama, na we mu butumwa yanditse kuri X nyuma yuko Angola yari imaze gutangaza ibi biganiro, yari yavuze ko “Ibiganiro na M23: Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”

Abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo abo mu karere DRC n’u Rwanda biherereyemo, ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga; na bo bakunze kuvuga ko ntayindi nzira yatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, atari ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio March 13, 2025 March 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ruger yatandukanye n’inzu yamufashaga mu muziki we

February 8, 2024
Imyidagaduro

Kim Kardashian yaguze umukufi w’umusaraba wambarwaga na Princess Diana akayabo ka Miliyoni 200 z’amanyarwanda

January 19, 2023
Andi makuru

Gen. Makenga yasezeranyije ko M23 itazasubira inyuma

May 27, 2024
Andi makuru

RDC: Umutwe wa M23 wakajije umutekano mu bice wasubiyemo muri Walikare

April 23, 2025
Imikino

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

May 5, 2025
Andi makuru

Polisi yarashe Siborurema wari uvuye Iwawa ashaka gutema ushinzwe umutekano

March 11, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?