Itorero ribyina Gakondo, Inyamibwa Culture Troupe, ryatangaje ko ryiteguye kuzatanga ibyishimo ku Banyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Inka’, kizatwara agera muri miliyoni 85 Frw, giteganyijwe ku wa 15 Werurwe 2025, muri Camp Kigali.
Ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025, cyari kiyobowe na Rusagara Rodrigue usanzwe ari Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa.
Yatangiye asobanura imvano y’Itorero Inyamibwa ndetse n’igitaramo riri gutegura cyahawe izina rya ‘Inka’ kizabera muri Camp Kigali, tariki ya 15 Werurwe uyu mwaka.
Yagize ati “Tumaze imyaka ine dukora ibitaramo ngarukamwaka. Uyu mwaka rero twateguye igitaramo gikomeye cyane (…) muzabona imbyino, muzabona indirimbo, muzabona ubuhanga bwihariye, muzabona umubare udasanzwe.”
Yakomeje asobanura ko ari igitaramo kizagaragaramo ababyinnyi barenga 200, ndetse cyiswe ‘Inka’ nk’izina rifitanye isano n’Ikinyarwanda.
Ati “Kucyita izina ni ukugira ngo tugaruke ku bukungu bugarutse kuri iyo nsanganyamatsiko tuba dushatse kuvuga. Inka twese turayizi, ariko tuba tugira ngo tujyemo imbere tugaragaze ubukungu bwayo, tugaragaze akamaro kayo tuyivuge, tuyiririmbe, tuyibyine, tuyivuge mu buhanga bwose.”
Rusagara yatangaje Inyamibwa ziri gutegura igitaramo mu Karere ka Huye tariki ya 29 Werurwe, nka hamwe mu habumbatiye amateka y’iri Torero kuko ari ho ryatangiriye mu 1998, ndetse banategura kuzataramira mu Mujyi wa Kampala muri uyu mwaka.
Yakomeje asobanura ko iki gitaramo bahisemo kukijyana muri Camp Kigali yakira abantu 4000 bagereranyije na BK Arena yakira ibihumbi 10 bakoreyemo umwaka ushize, kubera insanganyamatsiko y’igitaramo ariko no kuba bazataramira mu bindi bice bitandukanye.
Ati “Abo bantu ibihumbi 10 n’ubagabanya mu bo duteganya ngo bazarebe igitaramo cyacu bararenga. Aha muri Camp Kigali tuzakira abantu 4800, i Butare tuzakira abantu 2500, bamaze kuba abantu 6500. Hari Umunota, hari online n’aho tuzakira abantu benshi, i Kampala tuzakira abarenga 3000.”
Rusagara yatangaje ko Igitaramo ‘Inka’ bagiteguriye ingengo y’imari ingana na miliyoni 85 Frw, muri zo hamaze gukoreshwa miliyoni 30 Frw mu myiteguro, avuga ko aya mafaranga yifashishwa mu gutegura n’imyambaro itajya munsi ya miliyoni 20 Frw.
Abajijwe ikibazo cy’imyitwarire ya bamwe mu babyinnyi ishobora gusiga icyasha Itorero, Rusagara yasubije ko bose bitwara neza nubwo utabuza abantu utabuza kuvuga.
Ati “Ababyinnyi bacu bitwara neza mu Inyamibwa no hanze yayo, ariko iyo hageze ku bivugwa, nyine wumva ko ari ibivugwa. Ibintu bishobora kuvugwa uko ubishaka, ariko ikibazo ni ukumenya ukuri kw’ibivugwa ni ukuhe, ukuri kw’ibivugwa kuba mu kuri kwa ba nyirako, ariko icyo nakubwira ni uko bafite imyitwarire myiza.”
Amatike yo kwinjira mu gitaramo ni 5000 Frw, 10,000 Frw, 20,000 Frw, 35,000 Frw, n’ameza y’ibihumbi 300 Frw , agurirwa ‘online’ kuri IT tech cyangwa ukaba wayasanga kuri Camellia mu Mujyi wa Kigali na Kimironko no kwa Uncle’s Kicukiro. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri nimero 0788231851.
Iki gitaramo kandi kizanyuzwa imbonankubone kuri www.irebero.com. Sura uru rubuga wiyandikishe ukoresheje (nimero cyangwa email), uzaryoherwe n’iki gitaramo.