SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: MYP yashyize hanze indirimbo Nyagasani Mana ivuga ku rupfu rwa Henry
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > MYP yashyize hanze indirimbo Nyagasani Mana ivuga ku rupfu rwa Henry
Imyidagaduro

MYP yashyize hanze indirimbo Nyagasani Mana ivuga ku rupfu rwa Henry

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/10 at 1:40 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Navytune (MYP), wahoze mu itsinda rya KGB, yakoze indirimbo yise Nyagasani Mana, ishingiye ku rupfu rwa Henry, baririmbanaga, nyuma akaza kwitaba Imana. Ibi byamuteye agahinda gakabije, bituma ahishurira urubyiruko ibyarufasha guhangana nako.

Ku wa 1 Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko Hirwa Henry yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yari inkuru mbi ku murango n’abakunzi b’umuziki bari bumvise ko umwe mu bagize itsinda rya KGB yitabye Imana mu buryo butunguranye, dore ko KGB yari rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda icyo gihe.

MYP aka Navytune bahoze baririmbana muri iryo tsinda yifatanyije na Riderman bakorana indirimbo igaruka ku gahinda yagize nyuma y’urupfu rwa Henry.

Yabwiye UMUSEKE ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari ukuri kandi bifite agaciro n’ingaruka nk’ibibazo by’ubuzima busanzwe bw’umubiri.

Ati “Nta n’umwe ubirinda, kandi indwara nk’agahinda gakabije, ihungabana, cyangwa guhangayika bikabije bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bushobozi bw’umuntu bwo kubaho ubuzima busanzwe bwa buri munsi.”

Avuga ko yanditse iyi ndirimbo kugira ngo ahagarike guhisha ibibazo yahuye nabyo nyuma yo kwitahira kwa Henry.

Ati “Nubwo nari mfite inshuti n’umuryango bangirira impuhwe, banshyigikira, kandi bangeraho kugira ngo barebe uko meze, nagumanye byose mu mutima, nigira nk’aho nta kibazo mfite.”

Yabwiye urubyiruko n’abakuru ko kugira ngo barwane n’ibibazo by’agahinda gakabije bagomba kubanza kwimenya.

–

Ati ” Kumenya ko ufite ako gahunda gakabije niho bitangirira, ukamenya ngo ndigufata ibyemezo nemye. Urubyiruko rugomba kwizuzuma.”

Asobanura ko we kuri we nk’umuntu wari ufite ibibazo by’agahinda gakabije, yafashijwe no kugira abo aganira na bo.

Ati “Kubyiherana ni rwo rupfu. Ni cyo [Kuganira] cyagufasha cyane.”

Navytune yahishuye ko icyatumye ahitamo gukorana na Riderman mu ndirimbo Nyagasani Mana, ari uko yumvaga ko uyu Muraperi ari we wari gutanga ubutumwa neza.

Ati “Numvaga Riderman ari we uzagwamo neza.”

Yavuze ko kandi ubu yongeye kugaruka byuzuye mu muziki ndetse mu gihe cya vuba yizeye kuzakorana indirimbo na Skizzy bahoze baririmbana muri KGB.

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul March 10, 2025 March 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Inzu n’imodoka bya Fally Lipupa byatwikiwe I Kinshasa

March 1, 2023
Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

February 3, 2024
Andi makuru

AFC/M23 yaburiye ingabo za FRDC nizongera kugaba ku baturage ba Walikale

April 4, 2025
Imyidagaduro

Nyuma y’Imyaka 2 Titi Brown agizwe umwere

November 10, 2023
Utuntu n'utundi

Perezida Salva Kiir na Tshisekedi baganiriye ku bibazo biri mu karere

March 25, 2024
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yashimiye buri muntu wese wamubaye hafi mu rugendo rw’Imyaka 4 Amaze mu muziki

May 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?