SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Album ya 25 shades ya Bwiza yaguzwe amaeuro arenga 9500 harimo 1000 cya The Ben
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Album ya 25 shades ya Bwiza yaguzwe amaeuro arenga 9500 harimo 1000 cya The Ben
Imyidagaduro

Album ya 25 shades ya Bwiza yaguzwe amaeuro arenga 9500 harimo 1000 cya The Ben

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/10 at 10:52 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’ yakoreye mu Bubiligi, Bwiza yayicuruje arenga miliyoni 10 Frw, zirimo ebyiri zatanzwe na The Ben wahavuye aguze kopi ebyiri buri yose akaba yayitanzeho miliyoni 1Frw.

Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika iyi album cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira u wa 9 Werurwe 2025, aho Bwiza na The Ben basusurukije abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ari benshi.

Uretse aba bahanzi abandi barimo DJ Toxxyk na DJ Princess Flor kimwe n’abayoboye igitaramo barimo Lucky na Ally Soudy nabo batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Bitewe n’uko iyi album bamurikaga itarajya hanze dore ko izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, hari indirimbo nke Bwiza yari yitwaje ari na zo yagurishije abakunzi be bifuzaga kuyumva mbere no kumushyigikira.

Igiciro gito ku wifuzaga kuyigura mbere, cyari ibihumbi 500 Frw icyakora ukaba wayarenza bitewe n’uburyo ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi.

Muri kopi zirindwi zaguriwe mu gitaramo hahise haboneka 9500 by’ama-Euro (arenga miliyoni 14 Frw) aya akiyongeraho miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, The Ben yaguze iyi album.

Yose hamwe byibuza Bwiza yavuye muri iki gitaramo cyabereye mu Bubiligi agurishije iyi album arenga miliyoni 16 Frw mu gihe nyamara itaranamara kujya ku isoko.

Uretse abo twagarutseho basusurukije abitabiriye iki gitaramo, cyagaragayemo abandi banyamuziki nka Ben Kayiranga wari wavuye mu Bufaransa, Kim Kizito, umunyamakuru wananyuze mu itsinda rya Just Family usanzwe atuye mu Bubiligi, Aline Gahongayire, Tonzi n’abandi benshi.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 10, 2025 March 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

M23 yafashe umujyi wa Walikale nyuma y’imirwano itoroshye

March 20, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba ICRC

May 6, 2025
Imikino

Swimming : Girimbabazi Pamela arifuza gukomeza kuyobora Federasiyo yo koga!

December 27, 2023
Imyidagaduro

DJ Ira mu byishimo byinshi nyuma yo gutangira gufashwa guhabwa ubwenegihugu yemerewe na Perezida Kagame

March 18, 2025
Imyidagaduro

Imbamutima za Aline Gahongayire kuri Ishimwe clement wamufashije kugera ku nzozi ze mu muziki

March 25, 2025
Imikino

Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

February 9, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?