Abasirikare b’Abarundi basoje ubutumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe muri Somaliya (ATMIS) mu bihe bitandukanye, barasaba kwishyurwa ibirarane by’imishahara yabo, kuva ku mezi abiri kugeza kuri ane.
Abasirikare baka imishahara yabo, ni ababarizwa muri batayo ya 62, 63, 64, 64, 65, 66, 67, 68 na 69, aho bavuga ko batahawe umushahara w’amezi abiri (Ugushyingo na Ukuboza 2022), gusa ngo hari na bamwe batahawe amezi ane (Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2023).
Amakuru ikinyamakuru RPA yahawe, avuga ko ngo abasirikare bakuru b’ingabo z’u Burundi bihutiye kwishyura abasirikare ba batayo ya 70, 71 n’indi yaherutse muri Somaliya mu 2024 kubera ko hari abavaga muri Somaliya bakajyanwa mu mirwano yari irimbanyije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
RPA, ivuga ko umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’Uburundi, Brig.Gen Gaspard Baratuza, yanze kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo.
Muri Mutarama uyu mwaka, Ingabo z’u Burundi zubahirizaga amahoro n’umutekano muri Somalia, nibwo zashoje ubutumwa bwazo kuva tariki 01/01/2025.
Nta mpamvu yatanzwe yatumye basoza ubwo butumwa bwabo ikubagahu, gusa bivugwa ko hari hamaze iminsi hari ukutumvikana hagati y’u Burundi na Somalia ku bijyanye n’umubare w’abasirikari b’Abarundi bagomba kuguma muri Somalia.