Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Wycliff Tugume, uzwi cyane nka Ykee Benda, yatangaje ko yahagaritse akazi k’amajoro cyane cyane kuririmbira mu tubari, bitewe n’uko yakiriye agakiza, akaba ashaka gushyira imbere imyemerere ye.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri icyo gihugu, avuga ko kuri ubu ari umukirisitu wavutse ubwa kabiri wo mu itorero rya Phaneroo Ministries, iyobowe na Apostle Grace Lubega.
Ykee Benda yavuze ko gukizwa kwe bijyanye n’imyaka agezemo, yumva akwiye gutuza, akagabanya imirimo akora mu majoro cyane cyane kuririmbira mu tubari.
Yagize ati: “Muri iyi minsi ntabwo njya mu tubari, ndimo kugabanya imirimo nakoraga mu masaha y’ijoro, cyane cyane kuririmba mu tubari njyayo gusa iyo bibaye ngombwa. Maze kuba mukuru birakwiye ko ntuza.”
Uwo muhanzi avuga ko nubwo mu gihe cyahise gukora amajoro byahoze ari igice cy’ingenzi mu mwuga we w’umuziki, ariko kuri ubu bishoboka guteza imbere umuziki wawe bidasabye ko urara mu tubari uririmba cyane ko gukizwa ngo hari byinshi byamuhinduriye mu buzima.
Ati: “Sinkeneye kumenyekanisha umuziki wanjye nifashishije utubari, kuko hari imbuga nkoranyambaga zitandukanye zabikora neza, kugeza ubu tumaze kubikora ku mbuga nka TikTok, kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.
Hanyuma mu tubari, hari inshuti zanjye z’aba DJ zihari zikina indirimbo zanjye, ku buryo ntakeneye kuhaba.”
Ykee Benda, avuga ko yateye intambwe idasubira inyuma mu gusenga nubwo amasezerano y’akazi agikomeje kumubera inzitizi mu kuba yakwitabira amasengesho aba mu minsi y’akazi, ariko ko ku Cyumweru azajya agerageza akaboneka ku rusengero.
Abajijwe niba ataba ari umwe mu bagabo bajya mu nsengero bagiye gushakayo abagore, Ykee Benda yasubije ko Atari cyo kimugenza, kuko abizi neza ko umugore mwiza atava mu rusengero gusa, kandi ko umukobwa upfukamye mu rusengero ashobora kuba umugore mubi mu gihe umukobwa uri mu kabari yavamo akaba umugore mwiza.
Ykee Benda azwi mu ndirimbo nka See Body, Muna Kampala, Byonkola, Superman n’izindi.