Abakristu bishimiye kongera kumva ijwi rya Papa Fransisiko. Kuva yajya mu bitaro nta foto cyangwa Videwo ye byigeze bitangazwa, abakristu bakaba baragiye bagaragaza icyifuzo cyo kumwumva cyangwa kumubona.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News ku mugoroba wo kuwa 06 Werurwe 2025, mbere y’isengesho rya rozari ryo kumusabira riba buri munsi ku rubuga rwa Mutagatifu Petero, Papa Fransisiko yahaye abakristu ubutumwa mu ijwi rye bwite abashimira uko bakomeje kumusabira.
Papa Francis umaze ibyumweru bine mu bitaro, yoherereje abakristo ubutumwa bw’amajwi bwuje amarangamutima abashimira k’ubw’urukundo bakomeje kumugaragariza ndetse no kubwo kumusabira.
Mu ijwi ryumvikanamo intege nke, papa yagize ati: “Ndabashimira mbikuye ku mutima ku bw’amasengesho yanyu munsabira. Imana ibahe umugisha, kandi Bikira Mariya abarinde. Murakoze”.