Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025, aho yashyikirije Perezida Alassane izo mpapuro.
Amb.Rosemary Mbabazi akaba asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo Ghana ari naho hari icyicaro, Liberia na Benin.
U Rwanda na Côte d’Ivoire bisanzwe bifitanye umubano ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bagirana imigenderanire igamije gushimangira umubano hasinywa amasezerano y’ubufatanye.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire mu by’ishoramari, byanasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, aho kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi, RwandAir, zikora ingendo zerekeza i Abidjan.
Ubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko muri icyo gihugu mu 2018, rwari rugamije gukomeza umubano ibihugu byombi bahawe amashimwe agenerwa abayobozi b’inkoramutima za Côte d’Ivoire.
Perezida Kagame yahawe ishimwe ryitwa ‘Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire’, mu gihe Madamu Jeannette Kagame yahawe ‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire’.
Iryo shimwe rikomeye rizwi nka ‘Ordre national de Côte d’Ivoire’ ryatangiye gutangwa ku wa 10 Ukuboza 1960, rikaba rihabwa uwagaragaje umwihariko mu mibanire n’icyo gihugu na serivisi zigenewe abagituye.