Ibintu bikomeje guhindura isura muri Sudani y’Epfo nyuma y’uko igisirikare cy’icyo gihugu kigose urugo rwa Visi Perezida wa mbere, Riek Machar, usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir.
Uretse kugota uru rugo, amakuru anavuga ko Umugaba Mukuru wungirije muri icyo gihugu, Lt Ge Gabriel Doup Lam, nawe yatawe muri yombi, uyu akaba asanzwe azwiho gukorana bya hafi na Visi Perezida Mashar.
Impamvu y’itabwa muri yombi rye ndetse n’ifungwa rya Lt Gen Lam ntiyatangajwe, uretse ko Umuvugizi wa Machar, Pal Mai Deng, yavuze ko ibi bikorwa bishobora gukoma mu nkokora amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu 2018.
Ati “Iki gikorwa kinyuranyije n’ibyemeranyijweho mu gukemura amakimbirane, kandi gishobora gukurura umwuka mubi.”
Amasezerano yo mu 2018 yashyizweho umukono nyuma y’uko uruhande rwa Perezida Kiir ruhanganye n’urwa Visi Perezida Machar, mu ntambara karundura yahitanye abarenga ibihumbi 400 hagati ya 2013 na 2018, abarenga miliyoni ebyiri bakava mu byabo