Mu gihe haburaga iminsi iminsi itatu gusa ngo kibe igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe, abagiteguye bizeza abari baguze amatike gusubizwa amafaranga yabo.
Nta mpamvu yatumye iki gitaramo gisubikwa yatangajwe, icyakora abari bagiteguye mu itangazo bageneye abanyamakuru rivuga ko bagiye gushaka uko basubiza amatike abari bayaguze.
Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, aho umuryango ‘Ndabaga’ wari watumiye abarimo Itorero ‘Inganzo Ngari’, Junior Rumaga ndetse na Munganyinka Allouette.
Iki gitaramo bise ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ byari byitezwe ko cyari kuzaba kiyobowe na Anita Pendo ndetse cyari kuzabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 8 Werurwe 2025, mu gihe abari bari kugitegura bari bemeje ko kizakusanyirizwamo inkunga yo gufasha ibikorwa by’umuryango ‘Ndabaga’.
Uyu muryango ugizwe n’abari n’abategarugori bagize uruhare mu Kubohora Igihugu; Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi (Cadres), abasirikare bahoze ari aba RPA n’abahoze mu Ngabo zatsinzwe (EX-FAR). Kuri ubu uyu muryango uritegura kwizihiza imyaka 22 umaze ushinzwe.