SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ariel Wayz yahishuye imbogamizi abahanzikazi bo mu Rwanda bahura nazo bakijira mu muziki
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ariel Wayz yahishuye imbogamizi abahanzikazi bo mu Rwanda bahura nazo bakijira mu muziki
Imyidagaduro

Ariel Wayz yahishuye imbogamizi abahanzikazi bo mu Rwanda bahura nazo bakijira mu muziki

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/06 at 12:56 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,Uwayezu Ariel wamenyekanye nka  Ariel Wayz,  witegura kumurika album, yasobanuye urugendo rw’imyaka ine amaze akora umuziki.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, Ariel Wayz,   yasobanuye ko muri uru rugendo rw’imyaka ine amaze akora umuziki yahuye na byinshi kandi yabyigiyemo amasomo.

Uyu muhanzikazi ugiye gushyira hanze album yise “Hear To Stay” kuwa 8 Werurwe 2025, iriho indirimbo 12, avuga ko yishimira kuba kuba yarahoranye inzozi zo kwiyumva kuri Radiyo kandi yazigezeho ndetse no kuba agikomeje umuziki akora nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko yahuye n’ibicantege ariko akomeza urugendo kandi yatangiye urugamba rwo kubirenga.

“Ati “Ibyo mbara nk’ibicantege cyangwa gutenguhwa ni byinshi mbivuze byavamo no kurira. Icya mbere bwari ubwa mbere ntangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cyange, hari abanyamakuru banciye intege bavuga bati karumva kabaye aka ‘danger’, bati reka tugahe iminsi ingahe karahita karuha. Nicyo cya mbere.”

Arakomeza ati “Ibindi ni ibisanzwe nko kwamburwa, nanubu biracyatugora, biracyabaho,  ariko ni ibintu dukwiriye guca. Kugeza na n’ubu hari abantu bafite amazina manini usanga baba bigize  uko babishaka. Ariko uyu mwaka ibyo bintu bikwiriye gucika kuko umuziki ni akazi.”

Ariel Wayz avuga ko yifuza ko mu gihe azaba agiye guhagarika umuziki , azashinga ‘Label’ izaba ifte umwihariko wo gufasha abana b’abakobwa bakizamuka.

Iyi album agiye gusohora  iriho indirimbo 12. Muri izo ndirimbo zose zigiye zigaragaza ubuzima bwe busanzwe urukundo ndetse n’ibizazane yagiye anyuramo.

Iyi album Izashyirwa hanze hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ikaba ari album avuga ko yatewe inkunga n’abafana be.aho uzifuza  kuyumva ndetse  no kuyintunga azajya yishura amafaranga 1000 y’u Rwanda

–

Hear to stay’’ ni album ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 6, 2025 March 5, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Real Madrid yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma y’intsinzwi ya GC Barcelona

May 5, 2024
Imyidagaduro

Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida wa IFAD

August 1, 2023
Andi makuru

Bombori bombori hagati y’umuherwe Elon Musk na Minisitiri w’imari muri white House

April 24, 2025
Andi makuru

Perezida Tshisekedi yemeje ko batazongera kubura mu biganiro bya Luanda

August 13, 2024
Imikino

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

May 5, 2025
Imyidagaduro

Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye

November 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?