Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yasabye Perezida w’icyo gihugu Samia Suluhu Hassan kubaka inyubako yakira ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye nka BK Arena yo mu Rwanda.
Ibi Diamond yabigarutseho mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu bihembo bya Trace Awards byabereye muri Tanzania ku kirwa cya Zanzibar mu ijoro ryakeye.
Uyu muhanzi yagaragaje ko inyubako nka Arena ari nziza cyane ku bikorwa by’imyidagaduro yaba umuziki n’imikino y’amaboko, atanga urugero ko mu Rwanda ihari kandi ibafasha.
Ntabwo ari inshuro ya Mbere Diamond agaragaza ubwiza bwa BK Arena, dore ko ubwo yazaga mu Rwanda mu 2019 akabona iyi nyubako, yatunguwe akavuga ko yagakwiye kuba iri n’iwabo.
Ntabwo ari Diamond usaba ko Arena yakubakwa iwabo, kuko mu mpereza z’icyumweru gishize, umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi, wari witabiriye igitaramo cya John Legend i Kigali, yagiye kuri X agaragaza ko nabo bakeneye Arena.
Mu butumwa bwe, yavuze ko ahubatse LUgogo Cricket Oval i Kampala, yumvaga hakubakwa Arena.
Si aba gusa, kuko no mu mwaka washize umuhanzikazi ukomoka muri Kenya, Victoria Kimani ubwo yari i Kigali yaje kureba imikino ya BAL, yasubiye iwabo asaba Leta ya Kenya kububakira inyubako nka BK Arena.