SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Anthony Ricco wari mu banyamategeko ba P Diddy yikuye mu Rubanza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Anthony Ricco wari mu banyamategeko ba P Diddy yikuye mu Rubanza
Imyidagaduro

Anthony Ricco wari mu banyamategeko ba P Diddy yikuye mu Rubanza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/22 at 3:48 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Anthony Ricco wari uri mu banyamategeko baburaniraga Umuraperi Sean Combs Diddy, yashyikirije urukiko impapuro zisaba kwikura mu rubanza, avuga ko atagishoboye kunganira uyu mugabo mu mategeko.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, nibwo uyu mugabo yashyikirije urukiko impapuro zisaba kwikura mu itsinda ryunganira Diddy mu mategeko.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko People Magazine yabonye, Ricco ntiyatangaje impamvu y’iki cyemezo cye, ariko yanditse ati “Nta buryo na bumwe nakomeza kunganira Sean Combs uko bikwiye.”

Icyemezo cye kigomba kwemezwa n’umucamanza mbere y’uko ava ku rutonde rw’abanyamategeko bamwunganira. Nubwo Ricco yeguye, Diddy arasigara afite abandi banyamategeko batanu barimo Marc Agnifilo uhagarariye abandi.

Muri iyo nyandiko, Ricco yavuze ko atifuje gutanga ibisobanuro birambuye kubera ko bifitanye isano n’amabanga ari hagati y’umwunganizi n’umukiliya we. Ariko, yagaragaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kuganira na Agnifilo.

Ati “Iyi nyandiko isaba kwikura mu rubanza niyemezwa, ntizabangamira gahunda iriho y’itangira ryo gutoranya inteko iburanisha ndetse n’iburanisha ubwaryo.”

“Bityo, nta cyuho kizabaho mu kunganirwa kwa Sean Combs kuko agifite abandi banyamategeko batanu bemewe mu rubanza.”

Diddy kuva muri Nzeri 2024 afunze mu gihe ategereje urubanza ku byaha ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibyaha byose aregwa yarabihakanye.

Mu 2024, abacamanza batatu batandukanye banze ko arekurwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora kugerageza kubangamira abatangabuhamya. Icyo gihe yanatanze ingwate ya miliyoni 50$.

Kuri ubu, afungiye muri Gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho ategereje urubanza ruzatangira tariki 5 Gicurasi 2025.

Anthony Ricco wai umwe mu bunganira P Diddy yikuye mu rubanza ntiyanavuga impamvu avuyemo

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 22, 2025 February 22, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umukinnyi wa Sinema Rufonsina mu marira menshi yambitswe impeta n’Umukunzi we

October 29, 2024
Imikino

Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

December 14, 2023
Imyidagaduro

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ifungurwa rya Titi Brown

December 12, 2023
Imyidagaduro

Kevin Kade yahembuye abakunzi be i Dubai ava ku rubyiniro batabyifuza

November 11, 2024
Imyidagaduro

New Mix uyobora Visual Light yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Anabella (Amafoto)

August 5, 2023
Utuntu n'utundi

Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul yasabiwe gufungwa iminsi 30

November 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?