Intambara zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23 zatumye gifunga ikirere ku ndege zose za Rwandair.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru L’agence Congolaise de Presse cyatangaje ko Leta ya Kinshasa yafunze ikirere cyayo ku ndege zose zo mu Rwanda.
Nk’uko ibitangaza ngo nta ndege yo muri Rwandair yashoboye kwambuka ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Gashyantare 11.
Yakomeje itangaza ko kuri ubu kugera i Londere mu Bwongereza, indege zo mu Rwanda zambukaga ikirere cya Kongo, no kuri ubu aho gukora amasaha 7 yindege, ubu abagenzi bizajya bibafata amasaha 9, cyangwa amasaha abiri arenga.
Ntacyo Leta y’u Rwanda cyangwa Rwandair baratangaza kuri iki cyemezo cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyo gufunga ikirere ku ndege zo mu Rwanda.
Mu mpera za Gicurasi, binyuze mu muvugizi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko bahagaritse ingendo zose za Rwandair muri iki gihugu, mu bice bya Goma, Lubumbashi na Kinshaza aho bavugaga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ubwo yari mu bilometero 20 n’umujyi wa Goma.
Ni kenshi Leta ya Kinshasa yagiye ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ariko u Rwanda buri gihe rwagiye rubihakana, rugasaba ko iyi Leta yaganira n’uyu mutwe wanamaze kwigarurira umujyi wa Goma mu byumweru bibiri bishize, ukaba ukomeje imirwano werekeza muri Kivu y’amajyepfo.
M23 imaze imyaka itatu isubukuye imirwano, ivuga ko Leta ya Kinshasa yirengagije nkana amasezerano ya tariki 23 Werurwe 2009, harimo gucyura impunzi no kurandura FDLR nk’umuti w’ibibazo byose by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.