SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Salva Kiir yirukanye ba visi Perezida be
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Salva Kiir yirukanye ba visi Perezida be
Andi makuru

Perezida Salva Kiir yirukanye ba visi Perezida be

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 11, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Sudani y’Epfo,Salva Kiir Mayardit yirukanye ba visi perezida babiri; James Wani Igga na Hussein Abdelbagi, hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu (National Security Service).

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa mbere nijoro, Kiir yahise atangaza ko ashyizeho  Josephine Lago Yang na Benjamin Bol Mel ngo basimbure abo ba visi perezida babiri yirukanye.

Josephine Lago, wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi, ni umukobwa wa Joseph Lagu mu 1982 wabaye visi perezida wa Sudani mbere y’intambara muri icyo gihugu.

Naho Benjamin Bol Mel ni umwe mu bacuruzi bakomeye bazwi muri Sudani y’Epfo nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Nta mpamvu yatangajwe yo kwirukanwa kw’abo bategetsi.

Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bicye ku isi gifite ba visi perezida batanu, imyanya yabo igenwa n’amasezerano y’amahoro ya 2018.

Iki gihugu gikungahaye kuri petelori, cyabonye ubwigenge mu myaka 13 ishize kibuvanye kuri Sudani.

Gusa nyuma cyahise gishegeshwa n’intambara z’imbere mu gihugu zo kurwanira ubutegetsi aho Perezida Salva Kiir atumvikanaga na visi perezida we wa mbere Riek Machar.

Nyuma y’imyaka itanu mu ntambara, bombi basinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi, nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo ryagiye zizamo ibibazo.

You Might Also Like

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Nsanzabera Jean Paul February 11, 2025 February 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubuzima

Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye nka Mon ami yitabye Imana

June 12, 2024
Andi makuru

Urupfu rw’Umunyarwanda Fred Kamaliza waguye muri Uganda rukomeje guteza urujijo

August 22, 2023
Andi makuru

Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi

October 2, 2024
Imikino

Ferwacy yijeje abakinnyi ko igiye gukurikirana ibibazo byabo

November 11, 2024
Andi makuru

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo ruzarwana intambara yo ku mbuga nkoranyambaga

April 25, 2025
Andi makuru

Ibikorwaremezo abanyarwanda bakwitega kubona mu mwaka wa 2025

January 4, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?