Imodoka ya sosiyete ya International itwara abagenzi yakoze impanuka mu murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Musanze.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabyemereye itangazamakuru
ACP Rutikanga avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda, yari irimo abagenzi 51.
Ati ‘Hari abantu bahasize ubuzima n’abakomeretse. Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka ndetse n’imibare y’abaguye mu mpanuka.’
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukayiranga Judith amaze gutangariza RBA ko iyo mpanuka imaze kugwamo abantu 16 mu gihe abandi bajyanywe mu bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho n’abaganga