SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yanyomoje amakuru yatangajwe n’ikinyamakur The Guardian
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yanyomoje amakuru yatangajwe n’ikinyamakur The Guardian
Andi makuru

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yanyomoje amakuru yatangajwe n’ikinyamakur The Guardian

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey Published February 7, 2025
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze ikinyamakuru The Guardian cyakwije ibihuha ko abasirikare b’u Rwanda barenga 600 baguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, n’imitwe bifatanyije.

Mu butumwa Yolande Makolo yanyujije kuri X kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025, yanenze ibyatangajwe n’icyo kinyamakuru, ariko agaragaza ko bidatangaje bitewe n’abagize uruhare muri iyo nkuru.

Ni inkuru bigaragara ko yanditswe n’abanditsi babiri barimo Michela Wrong usanzwe umenyerewe mu mvugo ziharabika u Rwanda.

Muri iyi nkuru yatambutse ku wa 7 Gashyantare 2025, Michela Wrong na mugenzi we bavuga ko hari abasirikare b’Abanyarwanda barenga 600 bapfiriye mu Burasirazuba bwa RDC mu Ntambara Umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC. Gusa nta kimenyetso na kimwe bagaragaza cy’ibyo bavuga.

Yolande Makolo yagaragaje ko imwe mu nenge iyi nkuru ifite ari ukutagaragaza isoko y’amakuru, no kuvuga ko abantu bose basabye kudatangazwa amazina.

Yashimangiye ko kubona inkuru nk’iyo ivuga ibinyoma ku Ngabo z’u Rwanda yatambukijwe na The Guardian nta gitangaje kirimo kuko umwe mu bayigizemo uruhare yananditse igitabo ashingiye ku binyoma.

Ati “Ntabwo bitangaje cyane ko umwe mu bayanditse yananditse igitabo cyose ashingiye ku bihuha. Birababaje. Hari amakuru y’ukuri arebana n’abaturage b’aka Karere yakabaye avugwa, hakanavugwa ubushake bwacu bw’amahoro n’iterambere, ariko ibyo ntiwabyitega kuri The Guardian n’aba banditsi b’abanebwe batagira umutima, byabagora.”

Nubwo Yolande Makolo atigeze atangaza uwanditse iki gitabo, benshi bamuhuje na Michela Wrong, wigeze gusohora igitabo yibasira u Rwanda n’abayobozi barwo.

U Rwanda rwakunze gushinjwa kenshi gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse Guverinoma ya RDC ikarusabira ibihano hirya no hino ku Isi, gusa rwo rurabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo kandi u Rwanda rwagiye rubigaragariza n’ibimenyetso ndetse no mu ntambara umutwe wa M23 uri kurwanamo n’Ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR ni bo bari ku ruhembe.

 

You Might Also Like

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Wakibi Geoffrey February 8, 2025 February 7, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bruce Melodie yijeje abakunzi be indirimbo nshya yise Soweto

April 4, 2024
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze aho bakirira abashyitsi mu kibuga cy’indege cya Entebbe.

April 17, 2025
Imyidagaduro

Igitaramo cya Maître Gims cyagombaga kubera I Paris Cyahagaritswe

March 25, 2025
Utuntu n'utundi

Umusirikare w’u Burusiya Ukraine iherutse kuvuga ko yishe yagaragaye ari muzima

September 27, 2023
Andi makuru

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

May 30, 2025
Imyidagaduro

Amag The Black yaciye amazimwe kubavuga kugutandukana n’umugore we

February 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?