Umuraperi Kanye West uzwiho kutajya aripfa mu buzima bwe yikomye abahanzi bagenzi be banze kugira icyo bavugwa kwifungwa Rwa Sean Combs uzwi nka P Diddy asaba ko agomba kurekurwa Vuba.
Uyu muraperi mu butumwa burebure bwuzuyemo amagambo akomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter (X) yagaragaje ubushake bwinshi bwo kugira mugenzi we P Diddy umaze igihe mu gihome ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina aho yagaragaje ko yakabaye afungurwa
Muri ubwo butumwa Ye yacishije kuri X kuri uyu wa Kane, yanditse mu nyunguti nkuru ati “Murekure Puff”.
Yunzemo ko anenga bikomeye abo mu ruganda rw’imyidagaduro kuba barakomeje guceceka ntibahaguruke kugira ngo bamagane ifungwa rye.
Yagereranyije guceceka kw’abari mu myidagaduro kuri iki kibazo cya Diddy nk’igihe Chris Brown nawe yafungwaga abantu bose bakaruca bakarumira.
Nubwo Kanye West yavuganiye Diddy, ariko hari abamwamaganye bavuga ko adakwiye gusaba ko P Diddy yarekurwa ahubwo ko agomba guhanirwa ibyo yakoze.
P Diddy yatawe muri yombi muri Nzeri 2024 afungirwa muri Metropolitan Detention Center (MDC) i Brooklyn muri New York, akaba azatangira kuburana ku wa 05 Gicurasi 2025.