SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mr Kagame yasinye mu nzu nshya igomba kumufasha ya BMR yo muri Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Mr Kagame yasinye mu nzu nshya igomba kumufasha ya BMR yo muri Amerika
Imyidagaduro

Mr Kagame yasinye mu nzu nshya igomba kumufasha ya BMR yo muri Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 6, 2025
Share
SHARE

Eric Mabano Kagame, wamenyekanye mu muziki nka Mr Kagame, yatangaje ko yabonye abajyanama bashya b’Abanyamerika ndetse bari kumufasha mu bikorwa byo gukora kuri album ye ya kabiri atarabonera izina.

Uyu musore yatangarije umunyamakuru wa AhupaVisual  Radio  ko yabonye ‘label’ nshya y’Abanyamerika yitwa “Black Market Records (BMR)” yatangiye gukora mu 1989.

Ikorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Ghana, Nigeria, Kenya, Uganda n’ahandi muri Afurika.

Mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakorana bazwi harimo Nina Roz na Daddy Andre bo muri Uganda. Yavuze ko kugeza ubu bahise batangira kumufasha gukora kuri ‘album’ ye ya kabiri atarabonera izina.

Ati “Ndi kurangiza ‘album’ yanjye ya kabiri ntarashakira izina. Mbinoza iyo byamaze kurangira. Uretse muri Kenya ndi, nzajya no gukorera muri Uganda. Gahunda ni ukugeza umuziki ku rundi rwego.”

Uyu muhanzi yari amaze igihe akora umuziki asa nk’uwirwanaho, yagaragaje ko ari kumwe na murumuna we witwa DJ M.Boxx muri izi ngendo, akaba ari na we usigaye umucurangira.

Iyi ‘album’ irimo gukorwaho n’aba-producers barimo London wakoranye n’abahanzi bakomeye muri Nigeria, igihugu anakomokamo, barimo Rema, Tiwa Savage, Johnny Drille, Ayra Starr, Wizkid n’abandi.

Hari kandi uwitwa Ayoo Clammer, Jegede, Sean, Brim, Daddy Andre na Nessim. Iyi ‘album’ y’uyu muhanzi izajya hanze muri uyu mwaka hatagize igihinduka.

Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano bitandukanye nka ‘Ntimubimbaze’, ‘Mpa Power’, ‘Kagirinkuru’, ‘Amadeni’, ‘Shakira ahandi’, ‘Bella’ n’izindi.

Mu 2022 yashyize hanze ‘album’ ya mbere yise ‘Goligota’ yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Iyi ‘album’ iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iriho indirimbo zitandukanye nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k’icumi n’izindi.

You Might Also Like

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2025 February 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yitabye Imana amasaha macye mbere yo gukina n’Amavubi

November 15, 2023
Andi makuru

Tchad : Ishyaka FPL ryamaganye igitekerezo cyo kohereza ingabo muri RDC

February 21, 2025
Andi makuru

#Kwibuka31: Abayobozi n’abakozi b”uruganda rwa Skol basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

April 9, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,

February 18, 2025
Imyidagaduro

1:55AM yashyize umucyo ku bibazo bimaze iminsi bivugwamo

April 22, 2025
Imyidagaduro

Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda

April 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?