Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama 2025 nibwo ihuriro rya AFC na M23 nyuma y’iminsi mike yigaruriye umujyi wa Goma nyuma y’urugamba rukomeye bagiranye n’ingabo za FARD,Wazalendo, ingabo z’Uburundi ,Tanzania na FDLR ndetse n’abacanshuro bagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru maze baritangariza zimwe muri Gahunda bafitiye abaturage ba Goma .
Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC/M23 yabwiye abanyamakuru i Goma ko badahari ngo bahave kuko ntaho kujya handi bafite, yavuze ko kubohora Congo bizagera i Kinshasa.
Corneille Nangaa yakomeje avuga ko bagiye kuzana ubuzima bushya mu mujyi wa Goma harimo kuwusukura, gutangira ibikorwa by’iterambere no gufasha abaturage gusubira mu byabo.
Nangaa yashinje leta ya Tshisekedi gufata impunzi bugwate, kugira ubutegetsi bushingiye kurwango no guheza bamwe bishingiye ku bwoko.
Yavuze ko Tshisekedi yahaye intwaro abaturage badafite imyitozo, ahamagaza abacanshuro n’ingabo z’amahanga harimo SADC Abarundi, abacanshuro na FDLR, Mai Mai na Wazalendo kandi ko bose batsinzwe.
Nangaa yasezeranyije kubana neza n’abaturanyi ba Congo kandi yabijeje ko mu gihe kitarenze amasaha 48, amazi n’amashanyarazi bizaba byagarutse i Goma nyuma y’uko byishwe n’ubuyobozi bwa Tshisekedi.
Perezida w’Umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yabwiye abanyamakuru ko bakwiriye guhagarika ibibazo bivuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda, avuga ko abazanye iyo mvugo ari abayobozi ba RDC bakora icengezamatwara ry’uko ibibazo byose igihugu gifite biterwa n’u Rwanda.
yavuze kandi ko umutwe wa M23 uzaruhuka ari uko impamvu zatumye ufata intwaro zitakiriho, ndetse ko n’iyo bizasaba kugera i Kinshasa bizakorwa. Yavuze ko M23 yageze i Goma, idateze kuhava kuko nta kindi gihugu kitari RDC yajyamo.
Kugeza ubu umujyi wa Goma ibikorwa bimwe na bimwe byatangiye gukora nubwo abaturage bagifite ibibazo by’amazi n’Umuriro ndetse na internet ,ariko kugeza ubu bimwe mu bice bikomeye byawo nk’ikibuga mpuzamahanga cya Goma .Imipaka yose ibuhuza n’ibindi bihugu nk’U Rwanda na Uganda ikaba irinzwe n’abasore b’Intare za Sarambwe.