SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bidasubirwaho Ingabo za M23 nizo zirinze Goma n’umupaka n’u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Bidasubirwaho Ingabo za M23 nizo zirinze Goma n’umupaka n’u Rwanda
Andi makuru

Bidasubirwaho Ingabo za M23 nizo zirinze Goma n’umupaka n’u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/29 at 10:51 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma y’iminsi mike ingabo za AFC na M23 zigaruriye umujyi wa Goma nyuma y’intambara ikomeye wayihuzaga n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’indi mitwe yafatanyaga nawo nka FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’indi mitwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare 2025 nibwo ubuyobozi bwa M23 bwongeye gushimangira ko bamaze kwigarurira umujyi wa Goma wose ndetse akab ari nabo bari gucunga imipaka iyihuza n’U Rwanda.

Kugeza uyu munsi hari ituze mu Mujyi wa Goma kuko nta rusaku rw’imbunda nto n’inini rurongera kumvikana.
Umupaka munini uzwi nka La Corniche kuri Grande barrière ku ruhande rwa Congo urimo kugenzurwa n’abasirikare ba M23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, abasirikare b’uwo mutwe barimo gusimburana n’abaramukiye mu kazi ko gucunga umutekano kuri uwo mupaka.

Ni mu gihe Abanyekongo basaga 100 bari batangiye gusubira mu byabo nyuma yo guhunga imirwano iherutse mu Mujyi wa Goma.

Umwe muri bo yavuze ko yishimiye ko Umujyi wa Goma wafashwe na M23 akaba yizeye umutekano bidasubirwaho.

Yagize ati: “Nsubiye mu rugo kuko abagumyeyo batubwiye ko ubuzima buhagaze neza kuva ingabo za M23 zafata uyu mujyi, ni yo mpamvu nsubiyeyo n’umuryango wanjye.”

Ibi abihera ku kuba nta masasu arongera kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma cyane ko ngo atahungiye kure ahubwo yari mu Mujyi wa Rubavu abikurikiranira hafi.

Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu batangarije itangazamakuru ko ejo nimugoroba bambutse bakagera i Goma kandi bakagaruka amahoro.

 

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul January 29, 2025 January 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyo Bosco yasinye Amasezerano y’imyaka 3 muri Sunday Entertainment

January 9, 2023
Andi makuru

Uganda : Urubyiruko rwishoye mu mihanda rwatangiye guhura n’uruva gusenya (Amafoto)

July 23, 2024
Imyidagaduro

Wizkid agiye gufata ikiruhuko cy’Imyaka 4 atari mu muziki

November 6, 2023
Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

March 22, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi basaga 4000

June 7, 2023
Andi makuru

Major Gashirahamwe w’umurundi waguye mu mirwano ya M23 yashyinguwe

November 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?