SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Itorero ishyaka ry’intore ryahembuye imitima y’abakunzi ba Gakondo mu gitaramo Indirirarugamba (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Itorero ishyaka ry’intore ryahembuye imitima y’abakunzi ba Gakondo mu gitaramo Indirirarugamba (Amafoto)
Imyidagaduro

Itorero ishyaka ry’intore ryahembuye imitima y’abakunzi ba Gakondo mu gitaramo Indirirarugamba (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published January 26, 2025
Share
SHARE

Itorero Ishyaka ry’Intore rigizwe n’abahoze ari inkingi za mwamba mw’itorero Ibihame by’Imana ryaraye rikoze igitaramo cy’amateka cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025 ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyabo cya mbere bise “Indirirarugamba” cyiswe icy’amateka cyitabiriwe n’abantu benshi bari mu nzego zose kabone ko amatike y’abashakaga kucyitabira yashize ku isoko habura amasaha make ngo kibe.

Iki gitaramo kimwe n’ibindi bya gakondo biba bifite umwihariko kuva ku mitegurire kugera ku bibera ku rubyiniro biba bifite igisobanuro cyabyo.

Umukino wakinwe muri iki gitaramo wiswe “Indirirarugamba” ari nawo witiriwe iki gitaramo. Ugaragaza Umwami atumaho abasore bari bagize itorero “Indirirarugamba” ngo baze bamwereke ibyo bari bagezeho, ndetse anabateguza kwitegura gutabarira Igihugu.

Bimwe mu byo aba bana bato bereka Umwami birimo ukugaragaza ubumenyi bamaze kunguka mu bijyanye n’imirwano njyarugamba kugira ngo arebe neza ko biteguye gutabara u Rwanda igihe cyose rwaba rubakeneye.

Uyu mukino uvanze n’indirimbo ndetse n’imyiyereko y’intore zatojwe neza ukomeza werekana inkuru y’uko Umwami yakiriye ubutumwa buvuye ku ntasi ze bumubwira ko igihugu kigiye guterwa n’ibihugu by’ibituranyi.

Uyu mwami icyo gihe yashyize hamwe ingabo ze ngo zitegure kujya ku rugamba kurwanya umwanzi.

U Rwanda rwaje guterwa, abana bagize rya torero “Indirirarugamba” bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara n’ubwo bari bakiri mu itorero, ntibiyumvishaga icyatuma bahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.

Umukino ukomeza werekana uko aba bana n’abasore bitwaye ku rugamba kugeza batahukanye intsinzi ndetse bagakomereza mu kwivuga amacumu.

Muri iki gitaramo cyari cyibereye ijisho kandi habayemo umwanya wo gushimira abamugariye mu rugamba rwo kubohora igihugu muri 1994 bari biganjemo abari mu ngabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri1994.

Umuyobozi w’iri torero, Cyogere yatangarije itangazamakuru ko bahisemo kuzana abamugariye ku rugamba mu rwego rwo kwibutsa ubutwari bwabaranze ndetse bikabafasha gutanga isomo ryabo ryo gukunda igihugu.

Ati “Bariya bo noneho ni bakuru bacu mu kuba ingabo, ni ingabo zarwanye urugamba tubona amahoro tukaba dukoze igitaramo nk’iki icyo dukora rero ni ukwibutsa ubutwari bwabo n’abababanjirije tunabwira abakiribato kubuzirikana ndetse no kurushaho gukunda igihugu n’umuco wacyo.”

“Iyo tubabonye bituremamo iby’iyumviro by’uko hagize igikoma natwe twatabara nubwo ubungubu twakinnye turasanira ku ruhimbi ariko hagize ikiba bikaba ngombwa ntakabuza itorero ryaba iyambere.”

muri  iki gitaramo kandi  haje kugaragaramo bashiki babo maze  cyirushaho kugenda neza nkuko  Cyogere yari yabitangaje mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru yari yavuze ko mu gaseke bazapfundura hagombaga kugaragaramo na bashiki babo  mu gihe byari byitezwe ko kizarangwa n’umuhamirizo w’intore gusa

Itorero ‘Ishyaka ry’intore’ ryashinzwe na bamwe mu bahamirizaga mu Itorero Ibihame by’Imana baherutse kuryiyomoraho bajya gushinga iryabo, iki kikabaaricyo  gitaramo cyabocya mbere bakoze kandi kikitabirwa mu mu rwego rwo hejuru cyane
Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by’Imana bakerekeza mu ‘Ishyaka ry’Intore’ harimo Cyogere Edmond, Mucyo w’Icyogere, Gatore Yannick, Ruti Joel n’abandi benshi.

 

You Might Also Like

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Nsanzabera Jean Paul January 26, 2025 January 26, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika

October 22, 2024
Imyidagaduro

Abakunda bateguriwe Ijoro ry’amateka mu Rukundo rwabo

February 8, 2025
Imyidagaduro

Ibirori bya Kigali Auto Show byamurikiwemo imodoka zitangaje (Amafoto )

August 14, 2023
Andi makuru

Ed Sheeran yarahiye ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge nyuma y’urupfu rwa Pal Jamal

March 22, 2023
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ndabihiwe iri kuri EP ye yise New Chapter

March 20, 2024
Imikino

U Rwanda rwaburiye Congo na Loni ku gukomeza gukerensa FDLR

January 16, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?