Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye rw’Ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru waryo, Révérien Ndikuriyo, arwaye kandi ko bakomeje kumusengera kugira ngo Imana imukize.
Ab’imbere muri iri shyaka batangaje ko Ndikuriyo yoherejwe i Nairobi muri Kenya kugira ngo avurwe, kandi ngo ashobora kuba yakomereje mu Burusiya cyangwa se mu gihugu cyo muri Aziya.
Bivugwa ko mu minsi ishize ari bwo Ndikuriyo yumvise atameze neza, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania. Ku ikubitiro, ngo yabanje kwanga kujya kuvurirwa muri Kenya.
Ishyaka CNDD-FDD rigaragaza ko Ndikuriyo yari muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2025, aho yari yitabiriye Inteko Rusange y’ishyaka CCM, yatorewemo Perezida Samia Suluhu Hassan nk’uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu gihe kuva mu gitondo ko Ndikuriyo ashobora kuba yapfuye, kuri uyu wa 25 Mutarama, ubwo Perezida Ndayishimiye yasozaga amasengesho ya CNDD-FDD mu ntara ya Ngozi, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru akiriho kandi ko bari kumusengera.
Perezida Ndayishimiye yabwiye abanyamuryango b’iri shyaka ati “Twarasenze kugira ngo Imana imukize kandi dukomeje gusenga.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Satani ashaka kudobya imyiteguro ya CNDD-FDD mu matora rusange ateganyijwe muri Kamena 2025, asaba abanyamuryango b’iri shyaka gusengera Ndikuriyo.
Yagize ati “Satani ari gukora ibishoboka byose kugira ngo atuvangire kubera ko Umunyamabanga Mukuru ararwaye. Ndasaba Abagumyabanga bose gukomeza kumusengera.”
Ndikuriyo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD muri Mutarama 2021. Yabanje kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi kuva mu 2013 kugeza mu 2015, ubwo yagirwaga Perezida wa Sena kugeza mu 2020.