SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Ndayishimiye yemeje ko umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD arwaye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Ndayishimiye yemeje ko umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD arwaye
Andi makuru

Perezida Ndayishimiye yemeje ko umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD arwaye

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published January 25, 2025
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye rw’Ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru waryo, Révérien Ndikuriyo, arwaye kandi ko bakomeje kumusengera kugira ngo Imana imukize.

Ab’imbere muri iri shyaka batangaje ko Ndikuriyo yoherejwe i Nairobi muri Kenya kugira ngo avurwe, kandi ngo ashobora kuba yakomereje mu Burusiya cyangwa se mu gihugu cyo muri Aziya.

Bivugwa ko mu minsi ishize ari bwo Ndikuriyo yumvise atameze neza, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania. Ku ikubitiro, ngo yabanje kwanga kujya kuvurirwa muri Kenya.

Ishyaka CNDD-FDD rigaragaza ko Ndikuriyo yari muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2025, aho yari yitabiriye Inteko Rusange y’ishyaka CCM, yatorewemo Perezida Samia Suluhu Hassan nk’uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe kuva mu gitondo ko Ndikuriyo ashobora kuba yapfuye, kuri uyu wa 25 Mutarama, ubwo Perezida Ndayishimiye yasozaga amasengesho ya CNDD-FDD mu ntara ya Ngozi, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru akiriho kandi ko bari kumusengera.

Perezida Ndayishimiye yabwiye abanyamuryango b’iri shyaka ati “Twarasenze kugira ngo Imana imukize kandi dukomeje gusenga.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Satani ashaka kudobya imyiteguro ya CNDD-FDD mu matora rusange ateganyijwe muri Kamena 2025, asaba abanyamuryango b’iri shyaka gusengera Ndikuriyo.

Yagize ati “Satani ari gukora ibishoboka byose kugira ngo atuvangire kubera ko Umunyamabanga Mukuru ararwaye. Ndasaba Abagumyabanga bose gukomeza kumusengera.”

Ndikuriyo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD muri Mutarama 2021. Yabanje kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi kuva mu 2013 kugeza mu 2015, ubwo yagirwaga Perezida wa Sena kugeza mu 2020.

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Inkura 70 zari zitegerejwe mu Rwanda zagejejwe muri Parike y’igihugu y’akagera

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Ahupa Radio January 26, 2025 January 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ibyishimo mu muryango wa Knowless na Clement bizihije imyaka 8 babana banakira inka bagabiwe na Perezida Kagame

August 7, 2024
Imyidagaduro

Anita Pendo yegukanye igihembo muri ‘Ladies in Media Awards 2023muri Ghana

April 1, 2024
Andi makuru

RDC : Abayobozi ba AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa

August 9, 2024
Imikino

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na StarTimes!

December 7, 2023
Imyidagaduro

Doctall Kingslay yongeye kwerekana ko amaze kwigarurira imitima ya Banyarwanda mu Iwacu Summer Comedy Festival’

June 10, 2024
Andi makuru

Perezida Evariste yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga yigereranya na Yezu

April 19, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?