Rwiyemezamirimo Munyakazi Sadati wamenyekanye ubwo yari Perezida wa Rayon Sport cyangwa inshuti y’urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga yatorewe kuyobora kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo
Uyu mugabo nyuma yo gutorerwauwo mwanya abinyujije kur rubuga rwe rwa X (Twitter ) yanditse ubutumwa bw’ishimwe yageneye abanyamuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo kubw”iicyizere bamugiriye.
Yagize ati “Nshimiye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bantoreye kuba umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka GASABO.
Umuryango FPR Inkotanyi twiyemeje guhindura ubukungu bw’u Rwanda tukaba mu bihugu biteye imbere.
Ibi tuzabigeraho abikorera dukomeje gufatanya n’abandi mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, duteza imbere abikorera bato n’abagereranyije SME’s, duhanga imirimo itanga akazi, dutekereza ibikorwa binini kdi bihindura ubukungu bw’igihugu n’ibindi.
Umwanya natorewe mfite ubushake bwinshi bwo kuwukora nitanga n’imbaraga zanjye zose, n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose, Sadati kandi yongeye gushimangira ko ari Inkotanyi n’ubuzima bwe bwose .
Ubusanzwe Sadati asanzwe ari umunyamuryangobwa FPR inkotanyi akaba umwe mu bantu bakunze kugaragaza urukundo afitiye igihugu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho arwanya benshi mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.