SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid
Imikino

Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/01/20 at 7:26 AM
Muhire Jimmy
Share
1 Min Read
SHARE

Florentino Pérez agiye gukomeza kuba Perezida wa Real Madrid kugeza mu 2029, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ku biyamamariza uyu mwanya kigeze ari we wenyine wayitanze, ahita yegukana uyu mwanya.

Pérez ni umwe mu bamaze kwandika izina rikomeye mu mupira w’amaguru, kuko yabaye umuyobozi wa Real Madrid mu 2000 kugeza mu 2006, avaho yongera kuyisubiramo mu 2009.

Uyu mugabo w’imyaka 77 yakunze gutsinda amatora kenshi gashoboka, kuko kuva mu 2013 atorwa nta wundi muntu uhanganiye na we izi nshingano zo kuyobora iyi kipe y’ikigugu ku Isi.

Kuri iyi nshuro yongeye gutorerwa kuyiyobora, akazaba afatanyije n’abandi bashyizweho mu bagize Inama y’Ubutgetsi ya Real Madrid, ari bo Garcia Sanz wahoze muri Wolfsburg yo mu Budage ndetse na Redondo Sierra na Angel Sanchez bari abayobozi mu biro bya Perezida wa Real Madrid.

Kuva Pérez yagera muri Real Madrid yageze kuri byinshi. Amaze kwegukana ibikombe bigera kuri 65, haba mu mupira w’amaguru ndetse no muri Basketball.

Aha harimo birindwi bya UEFA Champions League na bitatu bya Euro League Championships. Nta wundi muyobozi wigeze ukora aya mateka muri iyi kipe.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy January 20, 2025 January 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyabigwi Bobby Caldwell yitabye Imana ku myaka 71

March 17, 2023
Imyidagaduro

Kigali Protocol igiye kwizihiza imyaka 5 yishimiye inkunga yatewe na The Ben

February 13, 2023
Andi makuru

Ikigo ADHI cyishimiye gufatanya na Minisitiri Suella Braverman gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri 60.

March 19, 2023
Andi makuru

RIB yaburiye abiba Telefone z’abantu

March 1, 2024
Imyidagaduro

Kidumu agiye gukorera ibitaramo by’umwaka mushya muri canada

December 29, 2024
Imyidagaduro

Umunyamakuru Babu wa Isibo Tv yasabiwe gufungwa umwaka

June 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?