Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 nibwo umubyeyi w’umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro mw’irimbi rya Rusororo.
Umubyeyi wa Bushali yitabye Imana Ku wa 14 Mutarama 2025 ni bwo yaguye mu bitaro bya Gatenga, yitabye Imana afite imyaka 67.
Watangiriye ku rusengero rwa ADEPR Gikondo, aho yasezeweho n’abagize umuryango we, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi, mbere yo kwerekeza ku irimbi rya Rusororo.
Mama Bushali yari afite abana 12 n’abuzukuru 12, nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali mu njyana ya Kinyatrap, akunze kuvuga ko yizera Izuba, Ukwezi na Nyina umubyara.
mu bitabiriye uyu muhango harimo abahanzi bo mu kiragano gishya, abanyamakuru n’abandi bakurikirana bya hafi imyidagaduro mu Rwanda bari mu batabaye Bushali.