SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza yahishuye ikizatuma amurikira alubumu ye 25 shades mu bubiligi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza yahishuye ikizatuma amurikira alubumu ye 25 shades mu bubiligi
Imyidagaduro

Bwiza yahishuye ikizatuma amurikira alubumu ye 25 shades mu bubiligi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published January 17, 2025
Share
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza yahishuye impamvu  azamurikira alubumu ye ya kabiri 25 shades  mu bubiligi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru  ku mugoroba  wo kuri  uyu wa kane tariki ya 17 Gashyantare 2025.

Icyo  kiganiro cyacaga imbona nkubone  ku ishusho Tv cyari cyitabiriwe na Uhujimfura Jean Claude Umujyanama we ,Justin Karekezi wari uhagarariye Team Prodiction yo mu Bubiligi ari nayo iri gutegura icyo gitaramo Sandrine ukora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga  ndetse na bayobozi ba Ishusho Tv,Bwiza  yafashe umwanya ashimira buri wese wagize  uruhare mu rugendo rwe rwa muziki kugeza  ubu .

Bwiza  ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kujya gukorera igitaramo  cye  cyo kumurika Alubumu  ye ya kabiri yise 25 Shades yavuze ko nyuma kuva mu biruhuko ku mugabane  w’uburayi mu bihugu bitandukanye  yasanze umuziki nyarwanda ufite abakunzi benshi kandi asanga nabo bakeney ibitaramo nkibyo kuko yari maze igihe ataramira abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye birimo Iwacu na Muzika ni bindi byinshi yakoze mu gihe cyo kwamamaza umukandida  wa FPR Inkotanyi abona ko yumva abanyarwanda yarabahaye ibyo yari ashoboye kandi bifuzaga .

Ku bijyanye  n’abahanzi azakorana nabo muri iki gitaramo nubwo  hari abo atashatse kuvuga Bwiza yavuze ko mu bahanzi bemeye kumushyigikira kugeza ubu The Ben na Juno Kizigenza  aribo bamaze kumwemerera ariko hari na bandi bazagenda batangaza mu minsi  ya vuba.

Abajijwe ku  bijyanye n’izina rya 25 Shades  yavuze ko bifite igisobanuro kinini cyane nk’umwana w’umukobwa wujuje  imyaka 25 kandi yishimira ko inzozi yarose akiri muto yazigezeho  muri iyo  myaka akab ariyo mpamvu alubumu ye yayise kuriya .

Ku ruhande rwa  Team Production Justin Karekezi  umwe mu bayobzo  bayo  yavuze ko mu myaka icumi bamaze bategura  ibitaramo by’abahanzi nyarwanda ku mugabane w’iburayi bishimira  ibyo bagezeho kandi  n’ubu bakaba bagikomeje  kubitegura .

Ku bijyanye no kuba Bwiza yarahisemo gukorana nabo mu mushinga wo kumurikira alubumu ye ya kabiri yise 25 Shades ,yavuze ko nyuma y’ibitaramo yakoreye mu Bubiligi  ubuyobozi bwa Kikac Music bwabegereye bukabasaba igitaramo cyo kumurika alubumu ya kabiri ya Bwiza yabera mu bubiligi nabo basanga byaba ari ibya agaciro cyane nibwo bemeye gukorna nabo akaba ariyo mpamvu nawe yaje  I Kigali kugira bafatanye kukimenyekanisha binyuze mu itangazamakuru.

Justin yashimiye  buri wese uri kugira uruhare  kugira ngo  icyo gitaramo kizagende neza kandi abizeza ko rwose igitaramo kizagenda neza nkuko babyifuza .

Tugarutse ku bahanzi bazafatanya na Bwiza The Ben ubwo ikiganiro cyari kigeze hagati  yohereje ubutumwa bushimira Bwiza aho yagize ati “Bwiza uri  umuntu nakunze cyane kubera ubuhanga bwawe kuva watangira umuziki wawe akaba ariyo mpamvu ntazuyaje kwemra kuza kugushyigikira .

Biteganyijwe ko alubumu 25 shades Bwiza azayimurika kw’itariki ya 08 werurwe 2025 mu bubiligi .

 

You Might Also Like

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Nsanzabera Jean Paul January 17, 2025 January 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Imbamutima za Alliah Cool nyuma yo kwegukana igihembo muri 100 Most Notable Peace Icons Africa Summit

August 5, 2024
Iyobokamana

Icyumweru cyahariwe Abaskuti mu Rwanda cyasojwe aho urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibirushuka

February 26, 2024
Andi makuru

Minisiteri y’uburezi yahagaritse by’agateganyo gusura abanyeshuri bacumbikirwa

October 2, 2024
Imyidagaduro

Abaraperi Nyarwanda mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Kendrik Lamar

December 6, 2023
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze Ep ye ya mbere iriho indirimbo Ndabihiwe yibajijweho byinshi

February 16, 2024
Imyidagaduro

Bwiza mu byishimo byinshi nyuma y’uko igitabo kimwemerera gusoza icyiciro cya 2 cya Kaminuza cyemewe

February 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?