Umunyarwenya Vincent Mwasia Mutua wamamaye nka Chipukeezy uri mu bakomeye muri Kenya aho akomoka, ategerejwe i Kigali mu gitaramo ’Gen-Z Comedy’ gisanzwe gitegurwa na Fally Merci.
Uyu munyarwenya uherutse kwakira Israel Mbonyi ubwo yitabiraga igitaramo cyateguwe na Churchill muri Kenya, ategerejwe i Kigali mu cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 23 Mutarama 2024 muri Camp Kigali.
Chipukeezy agiye kongera gutaramira i Kigali mu gihe ubwo ahaheruka mu 2024, yari yavuze ko akunda u Rwanda ndetse ku bwe yumva yazahatura akaba yanashakana n’Umunyarwandakazi.
Ni igitaramo Chipukeezy azahuriramo n’abandi banyarwenya biganjemo abazamukiye muri Gen-Z Comedy ndetse n’abandi barimo Babu wamaze gutangazwa.
Chipukeezy yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2024 ubwo yari yatumiwe muri ’The caravan of laughter’.