Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland, yatangaje ko buri gihe iyo ageze mu Rwanda muri gahunda za mbere akora harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mbere y’uko agira ikindi cyose akora kirimo n’ibiruhuko biba byamuzanye.
Sonia uherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’uwahoze ari umukunzi we mu myaka 20 ishize, Christophe Rocancourt amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije gusura ibice nyaburanga bitandukanye by’u Rwanda, ndetse yagaragaje hamwe mu hantu hazwi hakunda gusurwa na ba mukerarugendo yageze.
Mu butumwa bwe bwo ku rubuga rwa Instagram yatambukije kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Miss Sonia Rolland yavuze ko buri gihe iyo ageze mu Rwanda abanza gufata umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kurushaho kumenya no kwihuza n’amateka no kwibuka.
Yavuze ko “Mbere yo kuzenguruka u Rwanda, buri gihe mpagarara ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.”
Akomeza avuga ko “Inshingano yo Kwibuka irakenewe cyane kugirango tumenye amateka yacu, inzira yanyuzwe hamwe n’icyizere cyabantu bunze ubumwe mu myaka 30 ishize kugirango batere imbere.”
Miss Sonia yanagaragaje ko buri gihe iyo ari mu Rwanda ahura kandi akaganira na Mubyara we Françoise, kandi bakunze kubonana kuva akiri umwana.
Mu bihe bitandukanye Miss Sonia yagiye agenderera u Rwanda, agamije gusura inshuti n’abavandimwe no gukora ku mishinga ye inyuranye cyane cyane iya Cinema. Mu 2023 yahafatiye amashusho ya filime nshya ‘Entre deux’ yanditswe na Jonas d’Adesky.
Uwitonze Sonia Rolland yabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1981 avukira i Kigali. Ni umunyarwandakazi, uvuka kuri Se witwa Jacques Rolland ufite inkomoko mu Bufaransa, na Nyina w’umunyarwandakazi.