SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/14 at 11:32 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, baganira ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku mugoroba wo ku wa 13 Mutarama 2024, mu itangazo ryavugaga ko bahuriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya ’Abu Dhabi Sustainability Week’ igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo.

Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere.

Hazanarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo wo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by’irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

Tinubu yari yatsinze amatora ya perezida yabaye muri Gashyantare 2023, aho yatowe n’abantu miliyoni 8,8 ahita asimbura Muhammadu Buhari wari usoje manda ze ebyiri.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka ’Zayed Sustainability Prize awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya 16.

Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Ibigo bito n’ibiciriritse n’imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi n’abakuru b’ibihugu, ku munsi wa mbere w’iyi nama.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 14, 2025 January 14, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

May 5, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yavuze igisobanuro cy’amazina yise abuzukuru be Anaya na Amalia

March 8, 2024
Andi makuru

RDC: Umutwe wa M23 wakajije umutekano mu bice wasubiyemo muri Walikare

April 23, 2025
Andi makuru

James umurinzi wa Alliah cool yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Odette

September 27, 2024
Imyidagaduro

Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X

February 10, 2025
Imikino

Tour du Rwanda 2024 : Inzira n’amakipe azakina byamenyekanye!

November 24, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?