Ahari umuhanda uzengurutse (KBC Rondpoint) hagati ya Kigali Convention Centre (KCC), Kigali Heights (KH) na Kigali Alliance Business Center (KABC) hasenywe burundu.
Iyi rondpoint yari imenyerewe nk’ahantu abantu bajya kuruhukira, gukora siporo, gufata amafoto ndetse no gukora ibindi bikorwa byo gutunganya amashusho.
Hagati y’iyi rondpoint harangwaga n’ikibumbano cy’umubyeyi ufite umwana mu biganza bye bikaba byaratumaga hahora hateye amabengeza.
Kuri ubu ahari ibyo bintu byose hari ubutaka busanzwe kuko byose byamaze gukurwaho ku buryo unyarukiyeyo usanganirwa n’imashini nini zitunganya imihanda ziri mu bikorwa byo gutunganya iki kibanza cyiri hagati y’inyubako zikomeye muri Kigali.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali babwiye The New Times ko ibyari muri iyi rondpoint byakuweho byose aho batangaza ko amakuru arambuye ku bikorwa bigiye gushyirwa muri iyi rondpoint bizatangazwa mu cyumweru gitaha.
Bivugwa ko aha hantu hagiye gushyirwa ibikorwa bishya bishobora kuzifashishwa mu gutangiza ku mugaragaro amarushanwa akomeye y’imikino ateganyijwe kubera mu Rwanda muri uyu mwaka.
Twiteze kumenya byinshi mu minsi iri imbere ku hazaza h’iyi rondpoint yari imaze imyaka ifite agaciro gakomeye mu mibereho y’abatuye Kigali.
Muri 2016 nibwo inzego zibishinzwe zatangaje ko iyi rondpoint ifunzwe burundu ku binyabiziga byayikoreshaga bica mu muhanda w’imbere ya Kigali Convention Centre aho hahise hashyirwa (car-free zone) ku banyarwanda bose.