SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yakebuye abishyuza amazu mu madorali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yakebuye abishyuza amazu mu madorali
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakebuye abishyuza amazu mu madorali

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/01/10 at 8:57 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ikibazo cy’abarenga ku mategeko bakishyuza ubukode n’izindi serivisi mu madovize nyamara bishyura imisoro mu mafaranga y’u Rwanda gikwiye kurandurwa byihuse.

Hashize igihe abacururiza mu Mujyi wa Kigali mu nyubako zimwe bagaragaza ko hari abishyuzwa ubukode mu madorali ya Amerika, bituma uko agaciro k’idorali kazamutse n’ibiciro by’inzu bakoreramo birushaho gutumbagira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje ko abishyuza ibikorwa byabo mu madovize baba bakwiye kwishyura imisoro muri ayo mafaranga.

Ati “Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa mu madorali cyangwa Amayero mu misoro ntabwo yishyura mu madorali yishyura mu mafaranga y’u Rwanda, rero ntabwo ari byo. Uwo muntu ushyiraho kwishyurwa ubukode mu madorali na we aba akwiriye kwishyura mu madorali mu buryo bw’imisoro bishyura ariko ibyo byose bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwaho, ibyo ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari urwego ruri gukora ibishoboka ngo iki kibazo gikemuke burundu, kandi bigomba gukorwa mu buryo bwihuse.

Ati “Bitwara umwanya rero kuko abantu babyumva mu buryo butandukanye n’iyo buba budakurikije amategeko cyangwa babufitemo inyungu, ni yo mpamvu bitwara igihe ariko ubundi umurongo wo urahari, twifuza ko ukwiye kuba ukurikizwa. Ndibwira ko aho tuvugira aha hari uburyo bubitekereza bushaka kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiriye kwihuta ni cyo cya ngombwa, bigacika burundu. Ndumva bizatungana.”

BNR iherutse gutangaza ko abakora ibi bikorwa binyuranye n’amategeko ari bake cyane ku isoko ry’u Rwanda, igahamya ko bitagira ingaruka ku isoko ry’amadovize mu gihugu.

BNR ihamya ko hashyizweho ingamba zo gukurikirana abishyuza mu madorali n’inama ihuriramo BNR n’inzego zirimo Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu bagakurikirana abakora ibikorwa by’ubucuruzi byishyuzwa mu madovize.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Wakibi Geoffrey January 10, 2025 January 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo yabonetse

July 19, 2023
Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, bashimangiye ko Gakondo iri kw’isonga

November 27, 2023
Imikino

Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ku cyicaro cya FIFA i Paris

July 26, 2024
Imyidagaduro

Ikigo Nufashwa Yafasha kigiye gushimira abana bitwaye neza mu masomo yabo ku nshuro ya Kabiri

May 11, 2023
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare

December 12, 2023
Andi makuru

APR FC izahura na Rayon Sport ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Police Fc (Amafoto)

April 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?