Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko avuye ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter ngo yite ku Gisirikare abereye umuyobozi.
Yanditse ati “Igihe kirageze ku itegeko n’umugisha wa Nyagasani wanjye Yesu Kirisitu ngo ngende njye kwita ku ngabo ze, UPDF [Ingabo za Uganda].”
Ati” Mu gihe gikwiye mu gihe kiri imbere nibiranuka bibaye ibikenewe maze kuzuza inshingano za Nyagasani Imana zo kuzana ituze n’amaharo ku bantu be mu gace kacu, tuzongera duhure.”Ati” Ndabakunda rwose.”
Nyuma y’ubwo butumwa urukuta rwe kuri X rwahise ruvaho.
–
Mu bihe bitandukanye Gen. Muhoozi yagiye anyuze ubutumwa butandukanye ku rubuga rwa X, harimo na bumwe butigeze bwakirwa neza n’ibindi bihugu by’amahanga.
Mu Ukuboza kwa 2024, nabwo yanditse ko umunsi Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika azamufasha kwigarira Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani
Ndetse vuba yari yananditse ko agiye gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarasa abacancuro b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa DRC.
Ubu butumwa bwarakaje Congo na Sudani ndetse birangira Gen. Muhoozi abusibye kuri X.
Ikindi Gen. Muhoozi yakunze kugaragariza kuri X ni urukundo akunda Perezida Kagame n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.