SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukoresha Drone gucunga umutekano wo mu muhanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukoresha Drone gucunga umutekano wo mu muhanda
Andi makuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukoresha Drone gucunga umutekano wo mu muhanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/04 at 8:57 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote ‘drones’ mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.

Uko ibinyabiziga byiyongera mu mihanda, bijyana n’iterambere bikanajyana kandi no kwakira ikoranabuhanga rishya muri polisi cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Kuri ubu hari hamenyerewe camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko benshi bise ‘sofiya’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko drone zizongerwa mu buryo bwari busanzwe bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Ati “Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye,”

“Ntabwo rero tekinoliji igomba kugaragara igihe cyose. Tuzabibabwira ko tuzakoresha camera zo mu muhanda zikurikirana amakosa, ariko turatekereza no gukoresha za drone, ko aho bishoboka igomba kujya icunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo dukurikirane ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n’umuvuduko n’andi makosa.”

Abatwara ibinyabiziga bo bavuze ko ubu buryo buzakoresha umucyo mu guhana amakosa akorerwa mu mihanda.

Umwe yagize ati “Iryo terembere ni ryiza mu gihugu, kuko njyewe nemera ko nta muntu rizahohotera. Njyewe mpagaze ku kintu kidahohotera umushoferi cyangwa umunyarwanda muri rusange.”

Mu gihe u Rwanda rwaba rutangije gukoresha izi drone mu gucunga umutekano wo mu muhanda, rwaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo bo basanzwe bazikoresha.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 4, 2025 January 4, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Brig Gen (Rtd) Rusagara yitabye Imana

March 26, 2025
Imikino

Rayon Sports : Musa Esenu yatandukanye na Rayon Sports !

January 5, 2024
Imyidagaduro

Bruce Melodie na Meddy abakunzi babo babasabye gukorana Indirimbo

December 3, 2023
Imyidagaduro

Igitaramo cya Lady Gaga Muri Brazil cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi kw’Isi

May 5, 2025
Imyidagaduro

Zari the Boss Lady yongeye gushimangira ko umukunzi we Shakib atari umwana

June 27, 2023
Imyidagaduro

Canal + yatangije poromosiyo yiswe ‘buri munsi ni ibirori’ mu rwego rwo gushimisha abakiliya bayo mu minsi mikuru

November 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?