Umuhanzikazi Irene Ntale uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yerekanye iwabo umusore bagiye kurushinga mu muhango witwa ’Kukyala’.
Aba bombi bari bagiye kubwira ababyeyi babo ko bakundana ndetse bateganya kurushinga.
Uyu muhanzikazi ni we wagaragaje ko yakoze uyu muhango ndetse agaragaza ko atangiranye umwaka wa 2025 akanyamuneza. Irene Ntale agiye kurushinga n’umusore witwa Vincent Kalibbala.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko yishimiye kwambikwa impeta n’uyu musore bamaze igihe bakundana wamusabye ko bazabana.
Vincent Kalibbala yambitse impeta Irene Ntale mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2024. Uyu musore ntabwo ari asanzwe azwi cyane mu myidagaduro muri Uganda.
Irene Ntale wakoranye indirimbo Guluma na Jules Sentore, asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Afite imyaka 35 y’amavuko.
Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue, mu 2019 yari yarasinye muri Universal Music Group Nigeria ari nabwo yakoraga indirimbo ye yise ‘Nyamba’.
Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Gyobera’, ‘Love letter’ yakoranye na Bebe Cool, ‘Stay with me’, ‘Nkubukinze’ n’izindi nyinshi.