Ku munsi wa kabiri w’ibitaramo bya New Year Party bitegurwa na Bissosso entertainment byabereye i rubavu ku tariki ya 31 ukuboza 2024 niya 01 Mutarama 2025 abahanzi barishimiwe bikomeye
Abo bahanzi ni Zeo Trap,Nel Ngabo,Chris Eazzy ,Papa cyangwe binjije abanyarubavu mu bunani mu byishimo byinshi cyane .
Igitaramo cyo ku bunani cyatangiye ahagana i saa munani aho imihanda yose igana ahazwi nka Public Beach yari yuzuye abantu uruvunganzoka bose baje gutangirira umwaka mushya ku mucanga aho wabonaga ibyishimo ari byose .
Uko amasaha yagendaga akura niko abantu basusurutswaga naba Dj batandukanye nka Dj Bissosso na Dj Kavori biyongeraga.
Isaha yari itegerejwe na benshi yarageze maze Mc Galaxy na Mc Gitego bari bayoboye icyo gitaramo bahamagara umuhanzi Nel Ngabo wari wanazindutse cyane ibintu bitamenyerewe ku bahanzi benshi bo mu Rwanda ajya rubyiniro.
Nel Ngabo mu ngufu nyinshi yaririmbye hagati y’Iminota 15 na 20 aririmba zimwe mu ndirimbo se zikunzwe cyane maze abanyarubavu cyane cyane inkumi zimufasha gutarama karahava .
Bidatinze nyuma ye umuhanzi Chris Eazzy muri ya myambaro ye amenyereweko mu ndirimbo nka Jugumila ,Sambolera ni zindi nyinshi ahindura ibintu karahava barabyina ivumbi riratumuka
Umuhanzi Zeo Trap niwe wagiye ku rubyiniro ku mwanya wa gatatu ariko yongeye gushimangira ko ari umwami wa Trap mu Rwanda abakunzi bamwakiranye urugwiro rwinzhi cyane maze mu ndirimbo ze zikunzwe abakunzi be barabyina biratinda bamwe banikura imyenda kubera ibyishimo .Uyu musore yaje kuva ku rubyiniro ariko ubona bakimufitiye inyota .
Ahagana i saa tanu na 45 nibwo Papa cyangwe yahamagawe ku rubyiniro maze mu ndirimbo ze nka Siba Ngo yakoranye na Yampano abakunzi baramwakira barabyinana cyane kugeza basoje kw,isaha ya saa sita na 15 kuko bari bahawe urihushya rwo kugeza n’igice.
Nyuma y’igitaramo aba bahanzi bose batangarije Ahupa Visual Radio na BTN Tv ko bishimiye ubwitabira bwa banyarubavu cyane kuko bazi kwizihirwa batitangiriye itama .
Ku ruhande rwa Dj Bissosso utegura ibi bitaramo bya New Year Party byari bibaye ku nshuro yabyo ya gatatu yadutangarije ko ibintu byagenze neza nkuko yari yabiteguye nubwo mu gitaramo cy’ i Musanze hajemo kugwa kw’imvura ariko nacyo kikagenda neza .
Ku ruhande rwa Rubavu Dj Bissosso yashimiye abahanzi bose ,Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu,inzego z’umutekano cyane polisi y’igihugu ko yakoze akazi katoroshye ndetse na baterankunga nka Bralirwa na Forzza Bet ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye byabafashije kwamamaza ibyo bitaramo ategura.