SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuntu 1 yaguye mu mpanuka abandi 5 bari mu modoka y’akarere ka Rusizi barakomereka cyane
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuntu 1 yaguye mu mpanuka abandi 5 bari mu modoka y’akarere ka Rusizi barakomereka cyane
Andi makuru

Umuntu 1 yaguye mu mpanuka abandi 5 bari mu modoka y’akarere ka Rusizi barakomereka cyane

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/03 at 10:48 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yo mu bwoko bwa Pickup yari itwaye umurambo w’umusore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Bweyeye iwukuye mu Karere ka Gatsibo yakoze impanuka ubwo yari igeze i Huye.

Uwo musore yapfiriye mu Karere ka Gatsibo ku mugoroba wo ku ya  1 Mutarama 25 yageze mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kimirehe, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye igonga Coaster yavaga Huye yerekeza i Kigali, abantu 5 barimo ba DASSO 2 ba  Rusizi barakomereka.

Nizeyimana Léonard, umushoferi w’Akarere ka Rusizi wari uyitwaye yabwiye Imvaho Nshya ko  impanuka ikimara kuba, we n’abo ba DASSO 2 n’abakomerekeye muri Coaster  bahise bajyanwa kwa muganga  umwe  muri abo ba DASSO yakomeretse ukuboko undi  umutwe.

Ati: “Nanjye numvaga mfite ikibazo ku kuboko n’agahanga kabyimbye kuko nagakubitse ku modoka n’ubu ndacyivuza, ariko imodoka y’Akarere ka Huye yahageze  ijyana umurambo mu bitaro bya Gihundwe I Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe no kunyuranaho nabi k’umushoferi w’iyi modoka ya Rusizi n’izari ziyiri imbere ari mu ikorosi atareba imbere neza bituma agonga iyo Coaster.

Ati: “Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu 5 bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi 15 bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo. Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka ikimara kuba, kuko byari mu masaha y’umugoroba, bahise bakorana n’Akarere ka Huye, kabazanira uwo murambo, urara mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

Ati: “Watugezeho mu masaha y’ijoro, ku mikoranire n’Akarere ka Huye dushimira cyane, urara mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe, muri ayo masaha y’amanywa, imodoka y’Akarere kacu iwujyanye mu Murenge wa Bweyeye kuwushyikiriza umuryango  wabuze uwawo, abakomeretse  turi gukurikirana ibyabo, bameze neza.’’

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 3, 2025 January 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

October 31, 2024
Imikino

Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana

September 5, 2024
Imyidagaduro

Umwe mu bashinja P Diddy yasabwe gutangaza amazina y’ukuri

October 31, 2024
Imikino

Kenya Ports Authority yegukanye irushanwa rya ‘Zone V’ itsinze REG WBBC

November 5, 2023
Imyidagaduro

Teta Diana agiye gukora ibitaramo muri Suisse na Suéde

February 28, 2024
Andi makuru

Gitega: Impanuka ya Bus yakomerekeyemo benshi

March 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?