Umujyi wa Kigali watangarije abaturage ahantu hane hazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya wa 2025.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ibyo birori byo guturitsa ibishashi bizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 1 Mutarama 2025.
Bwakomeje bugira buti “Ibi birori bizanaturikirizwamo urufaya rw’urumuri (Fireworks/feux d’artifice) rwo kwishimira umwaka mushya wa 2025, i saa sita z’ijoro (24h00) ku wa 01 Mutarama 2025,”
Bwakomeje buvuga ko bizabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Canal Olympia ku i Rebero, Imbuga City Walk mu Mujyi hagati, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.