SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben yiseguye ku muryango we nuwu mugore kubera ifoto bashyize hanze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben yiseguye ku muryango we nuwu mugore kubera ifoto bashyize hanze
Imyidagaduro

The Ben yiseguye ku muryango we nuwu mugore kubera ifoto bashyize hanze

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published December 30, 2024
Share
SHARE

The Ben yasabye imbabazi nyuma yo gushyira hanze indirimbo irimo amashusho agaragaza inda y’umugore we, Uwicyeza Pamella atwite.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo yise ’True Love’ igiye hanze abantu benshi ntabwo babyakiriye neza, ndetse bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga, babyamagana.

Muri abo harimo Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste wanenze iyi myitwarire ya The Ben na Pamella, aho yanditse avuga ko umugore utwite akwiriye kubahwa no kwiyubaha ubwe.

Mu butumwa bwe yagize ati “Duhane Duhanure […] utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Mu butumwa bwa Rutangarwamaboko bamwe batanze ibitekerezo bagaragaza ko yavuze ukuri, mu gihe abandi bamufashe nk’utazi aho ibihe bigeze muri iki kinyejana cy’ikiragano gishya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, The Ben yasabye imbabazi agaragaza ko usibye abantu batandukanye basanzwe na nyina atabyakiriye neza.

Ati “Abantu bagira uko bafata ibintu. Kuri twebwe ntabwo twabibonyemo ikibazo, usibye ko na none abantu simbaveba. N’ubwo kuri twe ntacyo byari bitwaye ariko na mama umbyara ntabwo yabyishimiye. Ndanamusaba imbabazi imbere yanyu. Mumbabarire mwese ndanasaba imbabazi abantu babibonye mu yindi shusho.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu mboni ze n’umugore we n’uyu munsi, batabibonamo ikibazo.

Ati “Bitanakuraho ko imboni yanjye n’umugore wanjye, ntabwo n’izi saha tubibonamo ikibazo. Twakoze amashusho y’indirimbo twerekana umugisha dufite ku Mana. Ariko mama aho uri hose umbabarire. Akimara kubibona yampamagaye ababaye cyane, ntabwo yigeze yishima.”

Uyu muhanzi amaze iminsi agarukwaho cyane kubera igitaramo azakorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, azahuriramo n’abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.

Kwinjira muri iki gitaramo cya The Ben bizaba ari 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw ndetse n’ibihumbi 50 Frw bitewe n’aho ushaka kwicara. Hari kandi na tike iri kugura miliyoni 1.5Frw.

Ushaka kugura itike yo mu gitaramo cye The Ben wakanda hano. 

You Might Also Like

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Nsanzabera Jean Paul December 30, 2024 December 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka yabereye kw’i Rebero yitabye Imana

January 9, 2023
Imikino

Yannick Noah wagacishijeho muri Tennis yageze mu Rwanda aho aje kwitabira imikino ya ATP Challenger 50

February 29, 2024
Ubukungu

RwandAir yatangije ingendo zigana i Paris

June 27, 2023
Imyidagaduro

MYP yashyize hanze indirimbo Nyagasani Mana ivuga ku rupfu rwa Henry

March 10, 2025
Utuntu n'utundi

Benjamin Netanyahu yasabiwe gutabwa muri yombi na CPI

November 21, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Natty Dread amaze amezi 3 arembeye mu budage

January 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?